Inkuru ndende ” URUSARO” Igice cya gatatu

Inkuru y’umwari “URUSARO” Irakomeje, urukundo rugira ayarwo!. Umuhungu Gabby ari mu mpinga ikomeye y’Urukundo. Duheruka mu gice cya kabiri Gabby ajya gufunikisha neza umuvugo yashakaga gushyira URUSARO, ese byagenze gute!? Kurikira iki gice cya gatatu…

Mu gitondo ku gasusuruko URUSARO yari yicaye murugo yota akazuba, ntiyari yabashije kujya mukazi kuko atari yagatora agatege. Mu gihe yarimo atekereza ku byo muganga yamubwiye ko agomba kugira uwo aganiriza ku byamubayeho, yagiye kumva yumva umuntu asuhurije ku irembo, agiye gufungura asanga ni Gabby ugarutse kumureba.

Ubwo URUSARO yamuhaye ikaze araza aricara baraganira amubwira ko yari amuzaniye wa muvugo yamusabye mu gihe baganiraga, kunsakazamashusho(television) hacagaho amakuru ya mugitondo. Bombi batunguwe no kubona inkuru yacagaho ivuga ko Dr. Kamili Charles yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho umwana yari yakoreye operation( ku mubaga) bikagenda nabi agapfa ibyo bikaba byari byabereye mubitaro bye ku munsi wari wabanjirije uwo. Gabby akimubona yahise atangara cyane ati” Dore wa mugabo wari umushyitsi mukuru ku munsi w’umwari n’umutegarugori, aho kugirango URUSARO agire icyo amusubiza, ahubwo akibona ayo makuru yariruhukije ibyunzwe biramurenga acika intege ku buryo Gabby yabuze uko abyitwaramo hafi yo kwenda guhamagara abantu ngo bamutabare.

Cyakora ntihashize iminota myinshi kuko nka nyuma y’iminota cumi n’itanu URUSARO yongeye agahembuka. Yarebanye na Gabby habura uwavugisha undi kuko bose bari babuze aho bahera baganira kubyari bibaye. Mu kanya gatoya Gabby yegereye URUSARO aramubaza ati” Mbwiza ukuri kuki burigihe iyo ubonye isura y’uriya mugabo Charles ugira ihungabana? URUSARO yamaze umwanya adasubiza ahubwo yiruhutsa cyane, kuburyo Gabby yongeye akamubaza bwa kabiri ati” Ese ubundi Charles muraziranye? URUSARO utarahubukaga mu magambo yasubije Gabby ati” Gabby Charles turaziranye cyane ndetse yakoze ikintu gikomeye kubuzima bwanjye nubwo nzapfa nzazuka nkikibuka, gusa nta muntu n’umwe nakibwiye nta n’uwo nzakibwira.  Gabby yitonze yasubije URUSARO ati” Nshuti, humura sinzi niba ibyo Charles yagukoreye ari bibi cyangwa byiza gusa nge nakugira inama ko bibaye byiza wafata umwe mu nshuti zawe ukabimuganirizaho kugirango umutima wawe ubashe kwakira ko hari uwo muri kumwe kandi ukwitayeho, bityo bizagufasha cyane kwiyakira no kumva ko ibyo ari ibintu bibaho uko biri kose.

URUSARO yanze kugira icyo asubiza Gabby kuko yumvaga ashaka kwinjira mu buzima bwe cyane. Ako kanya yahise ahaguruka ajya kuzana icyayi, akihagejeje asanga Gabby afite agatabo gatatse neza ahita akamuhereza ati: ngaho akira wa muvugo wansabye! Mu bwitonzi bwinci URUSARO yarakakiriye arasoma ubona afite ubwuzu, ariko ntiyasomye ngo arangize kuko yabwiye Gabby ati” Ndaza kugasoma ndi ngenyine igihe irungu riraba ryanyishe cyane. Gabby ati” Sha ndanezerewe cyane! uziko maze imyaka myinshi nifuza ku kuganiriza ariko narabuze aho nguhera! ubu noneho niyo napfa nta kibazo kuko naba ngize amahirwe yo gupfira hafi yawe! URUSARO yarasetse babihindura urwenya ntibabivugaho byinshi kuko imiterere ya URUSARO yari umukobwa udashaka kuvuga byinshi.

Gabby yakomeje kwitegereza mu maso ya URUSARO abona neza ko uko biri kose afite ikibazo mu mutima. Niko kwigira inama yo kumubaza ashiritse ubute ngo amubwize ukuri ikihishe inyuma y’ibibazo bimugaragaraho. Uko baganiraga ni nako banywaga agacyayi. Gabby yibajije inzira abicishamo ngo amubaze arazibura niko kwigira inama yo kubicisha mu rukundo dore ko n’ubundi yari yarabuze aho yahera maze araterura ati: URUSA, mukuri sinitaye kuko uribunsubize cyangwase ubyakira, gusa ngusabye imbabazi kuko ndagukunda kandi sinashobora kwihanganira kutabikubwira kandi maze imyaka myinshi nkwigaho, nasanze ntawundi ngomba kuzabwira aya magambo uretse wowe kuko igihe cyose maze ku isi amaso yange atarabona undi mukobwa uretse wowe!

URUSARO ntacyo yagomba gusubiza kuko atapfaga guhubuka mu gusubiza, nyuma yo gutuza cyane yubuye amaso areba mu maso ha Gabby maze aramubaza ati: ese ubu umukobwa utinyutse kubwira ko umukunda uramuzi? Njye sindi umukobwa ukwiriye gukundwa n’umusore kuko mfite byinshi muri ngewe kandi bidateze kumvamo, cyakora nakugira inama yo gutereta abandi bakobwa barahari, na nabigufashamo cyane naho njyewe nyibagirwa nanjye nariyibagiwe cyera. Ahubwo mbwira nguhuze na Anna cyangwa Deborah byo byashoboka, ese wabyemera ngo n’ubu muguhamagarire?

Gabby ati ” Hoya sinabyemera, hoya rwose kandi mbabarira unyumve ntawundi mukobwa nkeneye mu buzima bwange uretse URUSARO Agnes, sha ahubwo mbwira niba ubyemeye Agnes? Mbwira ni ukuri kuko ndagukunda ntitaye ku kintu icyaricyo cyose. Nakumenye mu mwaka ubanziriza ushize icyo gihe natwaraga papa mujyanye kwa muganga ndabyibuka twahuriye muri parikingi y’ibitaro numva… mpita nkwishimira guhera ubwo umbuza amahoro mu mutima, naketse ko uwo munsi waruvuye gusura umuntu mubitaro bya MIRACLES LTD, guhera icyo gihe numvise umutima unsimbutse numva ko nta wundi mwari ngomba gukunda utari wowe.

Nagerageje gushaka amakuru y’aho uba icyo gihe umusekirite niwe wanyeretse aho utaha anambwira ko atari umurwayi waje gusura ahubwo ko ufiteyo akazi muri laborataire ( aho bapimira ibizamini) yaho, guhera ubwo nihaye umurimo wo kugukunda mu ibanga no kugukurikirana aho ugiye hose, akenshi nanyuraga aho uribunyure nakubona nkanezerwa ngataha none ndakwinginze ngo ntumpakanire rwose kuko nasara.

URUSARO: Nakomeje ku kumva ntuje, ariko nkurikije ibyo wavuze byose umeze nk’umuntu utumvise ikibazo cyange kuko nakubajije nti ubundi urankunda uranzi?

Gabby, yabuze icyo asubiza ahubwo aramwenyura maze aravuga ati” n’ubwo ntazi byinshi kubijyanye n’ubuzima bwite bwawe ariko ikingenzi ni uko nziko witwa URUSARO Agnes, ibindi byo ni wowe wampa uburenganzira bwo kubimenya uramutse unyemereye ukangira ingabo irinda amaso yawe agahinda! ikarinda umutima wawe amarira, ndahamyako no ku kumenya nakumenya icyo gihe.

URUSARO: Yahise aseka abwira Gabby ati” Ibyo uvuze byo kundinda amarira n’agahinda ntiwabishobora kuko n’Imana byarayinaniye rwose, cyakora sinakubuza kunkunda kuko n’ubundi wihaye ubwo burenganzira guhera kera, genda unkunde ariko nkugiriye inama washaka undi ugukunda kuko nge singira inshuti mu buzima, yaba umukobwa cyangwa umuhungu nta n’umwe tujya tuba inshuti kuko hari umunsi nisanze ubuzima bwange buhora mu marira adashira kandi nta muntu n’umwe wakwihanganira guhora mu ntimba n’amarira byanjye mporana. Nibwo buzima bwange ntahisemo ariko ntakundi sinteze kugira uwo nizera n’umwe mu buzima bwange. Kandi ngirango umumaro w’inshuti ni icyizere, ubwo niba ntawe nizera bivuzeko nta n’inshuti ngira.

N’ubwo Gabby atari abonye igisubizo yifuzaga ariko yumvaga asa n’utuye umutwaro uremereye kuko byibura yari abashije kuvuga ijambo rikomeye ryari ku mutima. Yahise asezera kuri URUSARO amusezeranya ko azajya amusura kenshi.

Ubundi mu busanzwe Gabby yari umuhungu utuje, yari amaze imyaka irenga itanu asoje amashuri, akaba yari Engeneer(Enjenyeri) mu ikompanyi ya se yubakaga ndetse mu muryango wabo bose bari abaherwe bikomeye. Igisa n’ifaranga kuribo byari nk’umuyaga mu Nyanja! Nyuma yo gutandukana na URUSARO ise wa Gabby yamuhamagaye amubwirako agomba kuza mukazi azindutse kuko hari habonetse isoko rishya ryo kubaka hoteri kandi ntibyari gukunda ko azajya ataha aho yari atuye. Byabaye ngombwa ko azinga utwangushye ngo azindukire mu kazi.

Mu gitondo cya kare mbere yuko Gabby agenda yandikiye URUSARO ubutumwa bugufi kuri telephone agira ati ”

Waramutse neza mukundwa?            

Sinshidikanya ko waramutse amahoro kandi 

nange meze neza umutima wange wuzuye ibyishimo

 n’urukundo rutagira uburyarya!

Nkwifurije umunsi mwiza kandi ndagukunda ndetse 

 n’igihe urukundo ruzaba rutakibaho mubantu 

nge nzaba mpari ngenyine ngo nduguhe 

kuko urwo ngufitiye na nyuma y’ubu buzima ruzakomeza!

Ubu butumwa nibwo bwakanguye URUSARO ashidukira hejuru arabusoma, arangije aramusubiza ati: urakoze! Guhera ubwo URUSARO ntiyongeye gusinzira, yagumye mu buriri ariko ari maso, yafunguye Radio ngo yumve amakuru ariko yumva adashaka ibintu bimusakuriza, mbese muriwe abura amahoro. Yaje kwibuka wa muvugo Gabby yamuzaniye ko yaraye asinziriye atarangije kuwusoma maze afata kagatabo ngo awusome ariko akirambura hagwa ifoto y’umusore mwiza wari uteze ibiganza nk’ufite icyo asaba, uwo musore nta wundi yari ifoto ya Gabby yari yashyize muri kagatabo, aho iyo foto yari iri ni naho hari handitse wa muvugo mugufi w’urukundo maze URUSARO nawe nyuma yo kwitegereza iyo foto asoma wa muvugo. Dore uko wari uteye….

Iki cyari igice cya gatatu cy’Inkuru ndende ya “URUSARO” Tegereza vuba igice cya kane kiri mu nzira…

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →