• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
14/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
14/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
14/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Kamonyi-Rukoma: Ngo nta buhungiro bw’abenga inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko

Umwanditsi
March 14, 2018

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 14 Werurwe 2018 mu Murenge wa Rukoma hafashwe inzoga z’inkorano zingana na Litiro 400. Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri hafashwe izindi Litiro 350. Ubuyobozi ngo nta buhumekero buzaha abenga izi nzoga.

Litiro 400 z’inzoga z’inkorano zitemewe zafatiwe mu Kagari ka Gishyeshye, Umudugudu wa Rubare, zari mu rugo rw’uwitwa Mukampabuka Venantie w’imyaka 59 y’amavuko. Baguwe gitumo n’inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma ziri kumwe n’Ingabo na Polisi. Hari mu rukerera rw’uyu wa gatatu tariki 14 Werurwe 2018 ku i saa kumi nimwe.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yahamirije umunyamakuru w’intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ko baguye gitumo abengaga izi nzoga zinkorano zitemewe nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.

Yagize ati ” Abenga izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, nta buhumekero tugomba kubaha kuko nta cyiza bashakira umunyarwanda nabo barimo, barangiza ubuzima bwa benshi. Birabatwara amafaranga n’umwanya kandi ubifatiwemo agashyikirizwa amategeko akamukanira urumukwiye”

Yakomeje agira ati ” Twazindutse duhangana n’abantu bica ubuzima bw’Abanyarwanda. Izi nzoga zengwaga na Kagaba Eric, umuhungu wa Mukampabuka Venantie, we yaducitse ariko twafashe nyina kuko inzoga zengerwaga iwe, azi neza ko zitemewe, uyu muhungu afite urugo rwe ariko yarajijishije ajya kwa nyina yibwira ko ntawabihakeka, nyina yaramuhishiriye.” Gitifu Nkurunziza, akomeza avuga ko hari n’abandi bacunze bafiteho amakuru bashobora kugwa gitumo bidatinze.”

Mu gihe cyitarenze iminsi ibiri, muri aka Kagari ka Gishyeshye hafatiwe inzoga zengwa zitemewe n’amategeko zingana na Litiro 750. Zaramenwe ndetse abaturage basabwa kugendera kure ibi bikorwa bitwara umwanya wabo, bibatwara amafaranga bagakoresheje ibindi byiza, bibaviramo ndetse ibihano bitandukanye iyo bafashwe.

Ari kumwe n’ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi muri uyu Murenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu bakanguriye abaturage bagera mu ijana kwitandukanya n’abenga izi nzoga z’inkorano zitemewe, bababwiye ububi bwazo ku buzima bw’umuntu n’ingaruka, babasabye kandi ko buri wese yagira uruhare mu kuzirwanya zigacika burundu, babasabye gufatanya n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye batanga amakuru yihuse kandi ku gihe nk’uko bagenzi babo batatangajwe babigenje muri iyi minsi ibiri ishize, aho amakuru batanze yatumye Litiro 750 zifatwa ndetse n’abazikoraga bagatabwa muri yombi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga