• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Rusizi: Ngo uwiyitaga umucamanza akambura abantu yatawe muri yombi na Polisi

Umwanditsi
March 14, 2018

Kuva kuwa 12 Werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi ifunze uwitwa Rwivuganabigwi Didier w’imyaka 49 y’amavuko ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana, nyuma yo kuriganya umuturage amwaka amafaranga, amubeshya ko ari umucamanza akaba azamufasha mu gufunguza umwe mu bana yareraga wari ufunze.

Ni nyuma y’uko yafatiwe mu karere ka Ngororero agerageza kubikuza amafaranga ya nyuma yari yamwatse, amubwira ko igihe cyageze cyo kuburanishwa agomba kumwongera ayandi, dore ko hari ayo yamuhaye mbere.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko yafashwe amaze kwaka uyu muturage amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi Magana atatu (300,000 Frw), yiyongera ku bihumbi ijana na mirongo icyenda (190,000 Frw) yari yarohererejwe kuri telefoni igendanwa mu byiciro bitatu.

CIP Gasasira yagize ati:’’Yafashwe nyuma y’uko yari amaze kwaka uyu muturage amafaranga ibihumbi ijana na mirongo icyenda (190,000frw) amwizeza gufungura umwe mu bana b’imfubyi arera wari ufunze, nyuma yo kumubeshya ko ari Perezida w’urukiko rwisumbuye.”

Yakomeje avuga ati:”Aya mafaranga yayohererejwe mu byiciro bitatu kuri telefoni igendanwa, hanyuma yaje kumva atanyuzwe amubwira ko igihe cyo kumuburanisha kigeze akwiye kumwongera andi ibihumbi 300, Uyu muturage ariko yagize amakenga niko guhamagara ku rukiko bamusobanurira ko ari ibinyoma, babimenyesha Polisi aza gufatirwa mu karere ka Ngororero ashaka kubikuza ibihumbi 50, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.”

CIP Gasasira yasabye abaturage kuba maso bakirinda ababashuka babizeza ibitangaza, babinyujije mu kwiyitirira ubuyobozi, abagira inama yo kwizera inzego z’ubuyobozi akaba arizo bagezaho ibibazo bafite, aho kwiringira abashaka kubasahura bababeshya.

Yagize ati:’’Abaturage barasabwa kuba maso bakamenya ko inzego za Leta zifite uko zubatse, ntibumve ko umuntu yakwiyitirira ubucamanza, Perezida w’urukiko cyangwa undi muyobozi uwo ariwe wese. Bagomba kumenya ko nta mukozi wa Leta ugomba kubaka amafaranga ngo amuhe serivisi,  kuko umukozi wa Leta aba ahembwa.”

Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uwiyitirira imirimo adafitiye ububasha agira ngo yizeze icyiza maze akambura undi imari ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).’’

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga