• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
22/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
22/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
22/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Kamonyi: Undi mu Gitifu w’Akagari amaze gusezera ku mirimo ya Leta

Umwanditsi
March 15, 2018

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma ho mu Murenge wa Nyamiyaga muri iki gitondo cya tariki 15 Werurwe 2018 yasezeye ku mirimo yakoraga. Nyuma yo gusezera ku bushake bwe, aravuga byinshi ku ngorane za bagenzi be n’icyakorwa ngo imirimo inozwe.

Mpayimana Justin, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma kabarizwa mu Murenge wa Nyamiyaga. Muri iki gitondo cya tariki 15 Werurwe 2018 amaze gutanga ibarwa mu bunyamabanga bw’Akarere asezera ku mirimo ye. Aje yiyongera ku bandi batatu basezeye mu minsi ibiri gusa ishize, ariko kandi hakanavugwa uwasabwe kwandika asezera akaba yarabyanze.

Mpayimana, yatangarije intyoza.com ko yari amaze muri aka kazi imyaka 14. Ngo gusezera abikoze ku bushake bwe, kandi ngo ntabwo bizamubuza gukomeza gukorera Igihugu. Avuga kandi ko yishimira byinshi yakoze mu iterambere n’imibereho y’abaturage ubwo yari Gitifu.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru w’intyoza.com niba koko yasezeye, yabanje akubita agatwenge maze agira ati ” Nari nabitekerejeho, ni kubushake bwanjye. Natanze ibarwa mu gitondo mu bunyamabanga bansinyira ko bayakiriye.”

Gutanga ibarwa nyuma y’uko mu nama y’umutekano iherutse yanakurikiwe n’isezera rya bagenzi be batatu kandi nawe yari mu bahamagajwe yagize ati” Kumpamagara nta kosa banshinjaga nta n’icyaha banshinjaga, ni uko kuwa kabiri bari basanze ntaraye mu Kagari kandi narabasobanuriye baranabyumva.”

Akomeza avuga ko mu byo yishimira yakoze birimo kuba inkiko gacaca yarazigizemo uruhare, avuga uruhare rwe mu bunzi aho ngo yishimira umusanzu we mu kuba byaratanze umusaruro ushimishije, kuvugurura amasantere y’ubucuruzi na Politiki zitandukanye zigamije iterambere n’imibereho myiza y’umuturage, ibi byose n’ibindi ngo harimo uruhare rwe azajya asubiza amaso inyuma akishimira.

Mpayimana, avuga ko ba Giifu b’Utugari mu mirimo bakora babazwa byinshi kandi mu gihe gito no mu bushobozi buke cyane. Avuga ko ahubwo ukurikije ibyo basabwa n’aho bayobora, ucunze nabi ngo wabura n’isabune yo gukaraba.

Agira ati” Hari igihe bumva ko gitifu w’Akagari ariwe ushobora byose, ugasanga rimwe na rimwe barabatererana, wakora ikintu watinda ku gitanga kandi wagiye mu bindi ugasanga urashyirwaho amakosa, rimwe na rimwe ibisobanuro utanze nti byumvikane. Njyewe nifuza ko nibura ari urwego rw’Umurenge n’Akarere bamanuka kuko mu Kagari harimo inzitizi nyinshi pe! Ushobora no gusanga umushahara ushirira aho ngaho, ukibaza uti ese mama mu rugo bazagira ngo nagiye kuyabyinira, yewe ucunze nabi wabura n’isabune yo gukaraba.

Mpayimana Justin, abona ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bakwiye kujya bihanganirwa muri byinshi babazwa. Ngo nta mpamvu abona yakagombye gutuma agakosa kamwe kavuka gashobora kuvamo ibintu birebire. Asaba ko nubwo ubushobozi bw’Igihugu ari bucye ngo hazirikanwa uko aba ba Gitifu bafashwa mu koroherezwa kugera kubo bayobora dore ko yihereyeho ngo yayoboraga abaturage basaga ibihumbi umunani.

Agira kandi ati” Nta kuntu Gitifu w’Akagari azahingisha, ace imanza, ajye mu muganda, ajye mu nama ku Murenge, asabwe Raporo[….], Mu cyumweru ushobora kujya ku murenge nka gatatu, na buri munsi birashoboka bitewe n’ikikujyanayo kandi urirwariza. Imirimo myinshi, inama nyinshi hari igihe biteranya Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Abaturage bibwira ko bataboneka kandi byatewe n’ibyo baba barimo kubazwa.”

Akarere ka Kamonyi gafite Utugari 59, muri utu tugari harimo udufite ba SEDO hakaba n’aho batari. Isezera ry’Abagitifu b’utugari biravugwa ko ari inkurikizi zo kutarara mu tugari bashinzwe, Amarondo, kugenda biguruntege muri Mituweli n’izindi gahunda zirebana n’imibereho myiza y’abo bashinzwe n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga