Kamonyi-Runda: Uwashinjwaga kwica umuvandimwe we yakatiwe igifungo cya Burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatanu tariki 16 Werurwe 2018 rwasomye urubanza ruregwamo Havugimana Vincent. Ashinjwa n’ubushinjacyaha bwa Muhanga kwica umuvandimwe we akoresheje igice cy’icupa. Isomwa ry’urubanza ryabereye mu ruhame ahakorewe icyaha mu Kagari ka Gihara.

Havugimana Vincent, afite imyaka 43 y’amavuko. Yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umuvandimwe we witwa Gasimba Simoni w’imyaka 38 y’amavuko akoresheje igice cy’icupa.

Umucamanza, nyuma yo gusomera mu ruhame iby’uko urubanza rwaburanishijwe tariki 27 Gashyantare 2018 rwagenze, ibyo ubushinjacyaha bwashinje Havugimana, ibimenyesto bwatanze ndetse n’igihano bwamusabiye, nyuma kandi yo gusoma no gusuzuma ukwiregura k’uregwa no gusuzuma iby’abatangabuhamya babwiye urukiko, rwanzuye ko uregwa ariwe Havugimana Vincent ahamwa n’icyaha ashinjwa, ko ndetse ngo yagikoze abizi, abishaka akanabikorana ubugome.

Urukiko, rushingiye ku ngingo y’140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko kwica umuntu ubigambiriye ari icyaha cy’ubwicanyi, gihanishwa igihano cya burundu, rwanzuye ko Havugimana Vincent ahanishijwe igifungo cya burundu.

Umucamanza, yavuze ko nubwo uregwa yasabye imbabazi akanemera icyaha ngo nta mpamvu ifatika yatuma agabanyirizwa igihano kuko mu gusuzuma uko icyaha cyakozwe, ngo cyakoranywe ubugome, yica uwo basangiye amaraso abizi kandi abishaka, ko umwanzuro wo ku mugabanyiriza ibihano ushingira ku bushishozi bw’umucamanza bijyanye n’uko icyaha cyakozwe no kwiregura k’uregwa, ko rero nta tegeko ribimutegeka, bityo ngo icyemezo cy’urukiko ni Igihano cy’igifungo cya Burundu. Uburana yatangiye urubanza nta mwunganizi mu mategeko afite kugeza rusomwe, yabwiwe ko nabishaka azajurira.

Abaturage bitabiriye isomwa ry’uru rubanza barimo na Nyina wa Havugimana bagize icyo bavuga kuri uru rubanza rwaburanishirijwe ahakorewe icyaha.

Ruzindaza innocent yagize ati” Ibi ni byiza kuzana urukiko aho icyaha cyakorewe, ab’icyaha cyakorewe barahari, uwagikoze arahari, abaturage bose barahari nubwo uwo icyaha cyakorwe yapfuye. Nk’abaturage biradushimisha kuko kiriya cyaha ni indengakamere, uwagikoze agomba kukiryozwa, n’abaturage bandi rero tubikuramo isomo kuko ntekereza ko nta wakongera kugisubira.”

Nyirakamana Godereva, ni nyina wa Havugimana Vincent( wishe) na Gasimba Simoni(wishwe). Yagize ati ” Ubuse navuga iki, ubundi bariya bana nubwo kiriya kintu cyabayeho, nabonaga nta bugome bwo kuba bagira ibintu bimeze kuriya, ni nk’ibintu byamugwiririye, nta bugome yari afite bwo kuba yamwica. Kuba akatiwe burundu, ntacyo nakongeraho kuko nta kintu ntegeka. Njyewe ntegeka numva bamugabanyiriza, nzamusura ni mbona akanya, gusa kuba ruciriwe hafi yacu ni byiza.”

Havugimana Vincent, ashinjwa kwica umuvandimwe we  witwa Gasimba Simoni w’imyaka 38 y’amavuko, mu kumwica ngo yakoresheje igice cy’icupa, yakatiwe gufungwa burundu. Bivugwa ko yamwishe mu ijoro ry’itariki 23 Ukwakira 2017 aho banyweraga inzoga mu Mudugudu wa Rukaragata mu Kagari ka Gihara. Havugimana, yabwiwe ko nta magarama y’urubanza azatanga kuko ngo yaburanye afunze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →