Perezida Nicolas Sarkozy wayoboye Ubufaransa ngo yatawe muri yombi na Polisi y’Ubufaransa

Polisi y’Ubufaransa yataye muri yombi Nicolas Sarkozy wahoze ayoboye Igihugu cy’Ubufaransa. Arasabwa gusobanura amafaranga bivugwa ko yakiriye mu mwaka wa 2007 mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Ubufaransa. Aya mafaranga ngo yayahawe na Kaddafi wayoboraga Libiya. Ubu Sarkozy ngo afungishijwe ijisho.

Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy yahamagajwe na Polisi y’Ubufaransa. Arakorwaho iperereza ku mpamvu zo gukekwaho kwakira amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Ubufaransa muri 2007.

Ibikurikiranywe kuri uyu wahoze ari umukuru w’Igihugu cy’ubufaransa, Sarkozy bishingiye ku mafaranga bivugwa ko yahawe na Perezida Muammar Kaddafi wahoze ari umukuru w’igihugu cya Libiya. Ibi birego Sarkozy ngo arabihakana.

Nkuko AFP dukesha iyi nkuru ibivuga, Sarkozy yafashwe na Polisi y’ubufaransa kuri uyu wa kabiri mugitondo tariki 20 Werurwe 2018. Ikibazo cya Sarkozy no kwakira inkunga ivugwa ko yatanzwe na Muammar Kaddafi cyatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2013 ndetse ubutabera bw’ubufaransa butangira kugikoraho iperereza ryimbitse.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →