Kamonyi-Musambira: Umusore w’imyaka 21 y’amavuko ngo yakubise se bimuviramo urupfu

Mu ijoro ryo kuwa 23 Werurwe 2018 mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Karengera, Umudugudu wa Nyarusange, uwitwa Bayavuge Pascal yakubise se umubyara ajyanwa ku bitaro bya Remera-Rukoma aho yaje kugwa.

Amakuru agera ku intyoza.com ava mu Murenge wa Musambira akanemezwa n’Ubuyobozi bw’uyu Murenge, mu Kagari ka Karengera, mu Mudugudu wa Nyarusange ni ay’uko Ntambara Yohani w’imyaka 59 y’amavuko ngo yakubiswe n’umwana we yibyariye bikaza kumuviramo urupfu. Bivugwa ko ngo yamukubise umuhini.

Intandaro y’uru rugomo rwaje kuviramo uyu musaza urupfu ngo ni amakimbirane yari afitanye n’uyu muhungu we arebana n’iby’ubutaka. Uyu muhungu ngo yakubise se umubyara mu ijoro rya tariki 23 Werurwe 2018 ajyanwa kwa Muganga Remera-Rukoma ari naho ngo yaguye.

Etienne Muvunyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yatangarije intyoza.com ati ” Uwitwa Bayavuge Pascal wavutse 1997 (21y’amavuko) yaraye akubise Papa we mu ijoro ryakeye witwa Ntambara Jean wavutse 1959(59 y’amavuko). Biravugwa ko amakimbirane aturuka ku byangombwa by’ubutaka aricyo yamuhoye, Uwakubiswe yajyanywe ku bitaro bya Remera – Rukoma  none ngo yapfuye. Pascal nawe yagejejwe kuri Sitasiyo ya Police ya Musambira.”

Mu gihe havugwa uru rupfu rw’umubyeyi wakubiswe n’umwana we bikaza kumuviramo urupfu, nta minsi ibiri ishize mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Sheli, mu Mudugudu wa Kagangayire naho haravugwa urupfu rw’uwitwa Jean Bosco Ndahimana w’imyaka 45 y’amavuko wasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, hari ku i saa sita z’amanywa yo kuwa 21 Werurwe 2018. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Umugiraneza Marithe yabwiye intyoza.com ko harimo gukorwa iperereza ngo iby’uru rupfu bimenyekane.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →