Kamonyi: Abicwa n’ibirombe by’amabuye y’agaciro ngo ni benshi kurusha ahandi mu turere

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Mine, Peterori na Gaze mu Rwanda Gatare Francis yagiranye inama n’abanyabirombe mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa mbere tariki 26 Werurwe 2018. Yasabye ko hakumirwa impanuka ziteza impfu z’abantu mu birombe. Mu mezi ane ashize abantu 7 baguye mu birombe.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro cyangwa se abo bakunze kwita abanyabirombe mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 26 Werurwe 2018 bagiranye inama na Francis Gatare, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Mine, Peterori na Gaze. Iyi nama yitabiriwe kandi n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Akarere n’iz’umutekano. Abanyabirombe basabwe kwitwararika bakagabanya impfu zikomoka ku mpanuka zibera mu birombe.

Gatare, yabwiye abanyabirombe ko bibabaje, ko ndetse bitumvikana uburyo abacukuzi mu birombe bya Kamonyi aribo bagira impfu z’abantu benshi ugereranije no mu birombe by’ahandi kandi bafite ibyangombwa byuzuye bibemerera gukora ubu bucukuzi. Mu gihe cy’amezi ane ashize muri aka Karere, ibirombe bimaze kugwamo abantu 7 abandi batanu babikomerekeyemo.

Umukozi w’ikigo gishinzwe Mine, Peterori na Gaze muri Kamonyi agaragaza ibyabonywe mu birombe.

Gatare Francis, aganira n’intyoza.com yagize ati ” Nibyo koko byagaragaye ko mu mpanuka zijya ziba hirya no hino, muri Kamonyi niho hagaragaye impanuka zitera impfu ku bakozi kurusha ahandi kandi zikabera mu birombe bifite ibyangombwa.”

Akomeza agira ati ” Byaraduhangayikishije twese bisaba ku gira ngo tubihagurukire muri Kamonyi tuhahe umwihariko kugira ngo abahakorera batangire gushyira imbaraga mu gutunganya ibisabwa ku gira ngo barinde ubuzima bw’abakozi babo.”

Abanyabirombe, basabwe kubaka aho bakorera bakahakomeza ndetse bakajya bahasuzuma igihe cyose. Babwiwe kandi ko nta muntu uzabona cyangwa se ngo asubizwe icyangombwa cyo gukora mu gihe azaba atujuje ibisabwa.

Ba Gitifu b’imirenge bitabiriye iyi nama.

Mu gihe benshi mu banyabirombe bitabiriye inama bagaragaje ko babangamiwe no kutagira ibyangombwa byo gukorera aho bacuku aya mabuye y’agaciro kuko bamwe impushya zabo zarangije igihe abandi ntazo bigeze, batangarijwe ko hagiye gutangira igenzura rigamije kureba ahacukurwa aya mabuye, ibihasabwa niba byuzujwe hanyuma ngo hagakorwa Raporo izashingirwaho hatangwa ibyangombwa ku bujuje ibisabwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →