Kamonyi: HORA RWANDA bati”Ubuzima bwacu bwose ni ubwo Kwibuka”

Urubyiruko rusaga 100 rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwakoreye umuganda ku rwibutso rw’Akarere rwo Mukibuza mu Murenge wa Gacurabwenge. Aba basore n’inkumi benshi batuye Kigali. Kuri uyu wa 31 Werurwe 2018 bifatanije n’abanyakamonyi bakora isuku mu rwibutso imbere no hanze mu mbuga. Ni mu rwego rwo kwitegura icyunamo kizatangira tariki 7 Mata 2018.

Filston Felix Habineza, umwe mubagize umuryango HORA RWANDA, yabwiye intyoza.com ko igikorwa bakoze cy’isuku imbere n’inyuma ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ko ari kimwe mu bikorwa byinshi by’uyu muryango, ko mu kugikora baba bumva bari murugo bibuka, ko kandi kwibuka ari ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Aha ni mu gikorwa cy’isuku. HORA RWANDA hamwe n’abanyakamonyi.

 

Agira ati ” Icyo twebwe dukora ni uguherekezanya, dufite abana benshi batibukaga, akaba yumva ngo iwacu ni aha n’aha ariko atazi ahantu urwibutso rwubatse rurimo imibiri y’abe, aba bana turabafasha tukabaganiriza tukabatinyura, tukabakura mu bwigunge. Burya ni ubwigunge, kuba uri Kigali utagera iwanyu ku Kamonyi ngo ujye kwibuka, kuba uri ku Kamonyi ariko ntube wagera aho urwibutso ruri, ni ubwigunge! Abana tubana icyo cyiciro tugenda tukirenga, ibikorwa byacu tubikora ibihe byose kuko twebwe Ubuzima bwacu ni ubwo kwibuka.”

Urubyiruko rwa HORA RWANDA, benshi mu dupira tw’ibara ry’umukara bicaye hamwe n’abandi nyuma y’umuganda.

Yagize kandi ati ” Gukorera isuku ku nzibutso zitandukanye ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka dukora, ubu twahisemo gukorera hano muri Kamonyi, twavuganye n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’inzego zihagarariye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Twaje turi abantu bagera mu ijana, ibi nibyo byishimo byacu, gukora isuku iwacu. Ni iwabo w’abaharuhukiye kuko bahaba ariko ni n’iwacu kuko iyo tuhaje turaruhuka, tuba twumva turi kumwe nabo.”

Akomeza agira ati ” HORA RWANDA ni umuryango udaharanira inyungu, abawugize twese turi urubyiruko, abawurimo barengeje imyaka yo kuba urubyiruko ni bacye cyane, ibyo dukora ni ibikorwa byacu kandi by’abacu, ntawe dusiganya, ubushobozi twubwishakamo, haba aho twatekereje cyangwa se abakeneye imbaraga zacu kandi nta kiguzi. Mu bihe byo kwibuka cyangwa ibindi bihe tuba twiteguye gutanga imbaraga zacu uko dushoboye byaba mu rugendo rwo kwibuka, byaba mu gufasha mu biganiro muri gahunda zitandukanye zirimo no gufasha ababa bahuye n’ihungabana n’ibindi.”

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango HORA RWANDA rumaze imyaka itatu rwiyubaka, rufite abanyamuryango 150 bakomoka mu gihugu hose, muri uyu muryango harimo imiryango (famille) ine ifasha abana kwegerana, aho buri muryango ugira ababyeyi bakurikirana umunsi ku munsi ubuzima bw’aba bana, umubyeyi afite inshingano zo gusanga umwana n’umwana agasanga umubyeyi. HORA RWANDA kandi ngo bafite gahunda yo kumanura inzego z’umuryango kugera ku rwego rw’Uturere n’Imirenge ku buryo no kurwego rw’Umudugudu ibikorwa bya HORA RWANDA bigaragara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →