Kamonyi: Umugabo arahigwa bukware nyuma yo gukekwaho kwica umugore we amutemaguye

Mu gitondo cy’uyu wa gatandatu tariki 31 Werurwe 2018 mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Nyamirembe habonywe umurambo w’umugore wishwe atemaguwe. Ucyekwa kuba yishe uyu mugore ni uwo bashakanye. Ukekwa ngo si ubwambe yica.

Ku i saa moya n’iminota 20 z’igitondo cy’uyu wa gatandatu tariki 31 Werurwe 2018 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko umubyeyi witwa Mukeshimana Clementine yishwe. Ukekwa wambere kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mubyeyi ni umugabo we witwa Manishimwe Daniel.

Urupfu rw’uyu mubyeyi rwemezwa na Nsengiyumva Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama. Atangaza ko umurambo we wabonywe n’umugenzi wihitiraga ku nzira. Uyu mubyeyi ngo yatemaguwe bikomeye hakoreshejwe umupanga. Umurambo wajyanywe kubitaro bya Remera-Rukoma mu gihe ukekwa yabuze.

Gitifu Nsengiyumva mu kiganiro n’intyoza.com yagize ati ” Nibyo, uyu mubyeyi yishwe atemaguwe hakoreshejwe umupanga. Mu gukurikirana hahise hakekwa umugabowe witwa Manishimwe Daniel ubu urimo ashakishwa kuko yabuze.” Akomeza avuga kandi ko uyu mugabo ukekwa kwica umugore we atari ubwambere yica ngo kuko yari yarafungiwe icyaha cya Jenoside.

Agira kandi ati” Twagiyeyo turi kumwe na Polisi, duhereye munzu kuburiri baryamaho twasanze hari amaraso, mucyumba cyo haruguru no mu muryango winjira ndetse n’uwo basohokeramo twasanze hari amaraso. Umurambo wabonywe n’umugenzi munsi y’inzira worosheho igitenge.”

Hari amakuru avugwa kandi ko uyu mugore yari yarigeze kuvuga ko umugabo yahigiye kuzamwica, icyo gihe ngo yashakaga no kumubisa ngo yigendere ariko aya makuru ngo ntabwo yigeze amenywa n’ubuyobozi nkuko Gitifu Nsengiyumva yabitangaje. Nyuma yo kugera ahabereye aya mahano, ubuyobozi bwagiranye inama n’abaturage bubakangurira kujya batanga amakuru ku gihe kandi vuba mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Uyu mugabo n’umugore we ngo bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo aho ngo umugore yamushinjaga kwangiza amafaranga yakorewe ahanini n’umugore. Umugabo ngo yayajyanaga akayanywera, akayapfusha ubusa kandi ntacyo yinjiza. Ku munsi w’ejo tariki ya 30 Werurwe 2018 ngo hari amafaranga uyu mugabo ashobora kuba yari yabikuje ndetse ngo akaba yari yanavunuye urwagwa akagurisha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →