Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018, abapolisi barenga 800 bitabiriye igikorwa cy’ubukorerabushake cyo gutanga amaraso ahabwa indembe n’abarwayi bayakeneye.
Iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, nyuma yo gukora umuganda ngarukakwezi, aho cyitabiriwe n’abapolisi bari mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (Deputy Inspector General of Police-DIGP) Juvenal Marizamunda, yakanguriye aba bapolisi kugira umutima ufasha batanga amaraso aho yagize ati:” gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima. Iyo utanze amaraso, uba ufashije abantu benshi bayakeneye”.
Yakomeje abwira abapolisi ko inshingano zabo ari ukubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko banaharanira ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza. Yavuze ko Polisi nk’uko yitabira ibindi bikorwa biteza imbere igihugu n’abagituye, ari na ngombwa ko abapolisi bitabira iki gikorwa cyiza cyo gutanga amaraso.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (NCBT) Dr Gatare Swaibu yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye bwatumye iki gikorwa kigenda neza no kuba yarakigize icyayo.Yagize ati:” turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarafashe iya mbere mu kugira uruhare muri iki gikorwa, kuko gucunga umutekano bisaba abantu bafite ubuzima buzira umuze. Kuba abapolisi batanze amaraso ni byiza cyane, bifasha umurwayi kuba yava ku gitanda nyuma yo gukira akaba yajya mu mirimo iteza imbere igihugu”.
Yasoje asaba n’abandi baturage hirya no hino mu gihugu ndetse n’abakorera mu nzego zitandukanye kujya bitabira igikorwa cyo gutanga amaraso, kuko uwo ariwe wese ashobora kuyakenera mu gihe ari mu kaga.
intyoza.com