Kamonyi: Ntabwo twibuka ngo tuzure akaboze-Lt Col E. Nyirihirwe 

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Werurwe 2018 hakozwe isuku binyuze mu gikorwa cy’umuganda, mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Umuyobozi w’Ingabo muri aka Karere yibukije abitabiriye iki gikorwa ko kwibuka atari ukuzura akaboze nk’uko abagambiriye gupfobya Jenoside bakunze kubivuga.

Lt Col Emmanuel Nyirihirwe, umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Kamonyi aganiraga n’abitabiriye igikorwa cy’umuganda wo kuwa 31 Werurwe 2018 wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwo Mukibuza, yibukije ko mu gihe abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi baba batagamije kuzura akaboze nk’uko abapfobya Jenoside bakunze kubivuga.

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa barimo urubyiruko rwibumbiye mu muryango Hora Rwanda.

Yagize ati ” Twaje gukorera umuganda hano dusukura ku rwibutso kugira ngo twitegure icyumweru cy’icyunamo kizatangira ku matariki muzi cyangwa mu bihe mu menyereye mwese. Ni iyihe mpamvu twibuka!?, Ntabwo twibuka ngo tuzure akaboze nkuko byagiye bivugwa, twibuka kugira ngo twibuke abatuvuyemo, twibuka kugira ngo twibuke amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, amateka tutakwiyambura uko byagenda uko ariko kose.”

Akomeza agira ati ” Mu kinyarwanda baravuga ngo iyo ishyano rigusanze ivure urarisegura, u Rwanda rwagwiririwe n’amahano niyo mpamvu iryo shyano ryatugwiririye tugomba kurisegura, tukabyakira, tukibuka, ariko tukibuka kugira ngo n’ibyabaye bitazongera kuba. Tukibuka kugira ngo duhe agaciro abatuvuyemo, bariya bagiye ari inzirakarengane, bagiye nta cyaha, tubahe agaciro kuko tutibutse natwe ntacyo twaba tumaze, tugomba rero kubaha agaciro nkatwe abakiriho.”

Lt Col Emmanuel Nyirihirwe, abayobozi batandukanye bicaye bakurikiye ikiganiro.

Lt Col Nyirihirwe, yibukije ko kwibuka ari n’uburyo bwo gufatana mu mugongo, yavuze ko nta muntu n’umwe udasogongera ku ngaruka za Jenoside. Asaba abagifite ingengabitekerezo kuyihamba (kuyinnya) mu bwiherero. Avuga kandi ati ” Turibuka kugira ngo tuniyubake, ntabwo ari ukugarura ibyashize nkuko abapfobya cyangwa se abadakunda iterambere igihugu kigenda kigeraho bagiye babivuga.”

Ku waba agifite ingengabitekerezo ya Jenoside yagize ati ” Ingengabitekerezo ya Jenoside irarwanywa, nti yihanganirwa, twebwe nk’inzego z’umutekano turiteguye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yava hose dufatanije n’ubuyobozi cyangwa se na Leta yacu. Ingengabitekerezo n’uwaba ayifite cyangwa se uyiteganya agende ajye muri toiret ( ubwiherero) yicare, ayitume, ayijugunyemo kuko ibikorwa nk’ibyo ntabwo bizihanganirwa.”

Lt Col Nyirihirwe Emmanuel yasabye abanyakamonyi kuganira ku mateka abanyarwanda banyuzemo, yasabye kandi ko buri wese yakwitabira ibiganiro ku mudugudu atuyemo biteganijwe mu cyumweru cyo kwibuka kizatangira tariki ya 7 kikageza tariki 13 Mata 2018. Yibukije ko imbaraga zahagaritse Jenoside zihari, ko zitazemera uwazana ingengabitekerezo ya Jenoside, ko ndetse izi mbaraga zimaze kwikuba inshuro 24 kuko buri mwaka ngo zirikuba.

Abayobozi batandukanye barimo Mayor wa Kamonyi, Alice Kayitesi hagati.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →