Kamonyi-Rukoma: Ikibazo cy’Amavunja, Bwaki n’Ubwiherero biyemeje kukigira amateka

Umurenge wa Rukoma ni umwe muri 12 igize Akarere ka Kamonyi ifite ibibazo by’amavunja, imirire mibi hamwe n’abaturage batagira ubwiherero. Kuri uyu wa gatatu tariki 4 Mata 2018 abari barwaye amavunja 44 bahanduwe biyeretse umuyobozi w’Akarere ko bakize. Hatanzwe ibiryo byo gufasha abafite imirire mibi n’amabati 250 ku miryango 125 itagira ubwiherero.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma kuri uyu wa 4 Mata 2018 bwamurikiye umuyobozi w’Akarere aho bageze mu gukemura ibibazo by’Abaturage bawo barwaye imvunja, abafite ibibazo bya bwaki hamwe n’ikibazo cy’imiryango idafite ubwiherero.

Abaturage 44 bari barwaye amavunja biyeretse Umuyobozi w’Akarere ko bahanduwe bakaba barakize, abafite ibibazo by’imirire mibi 36 muri 83 bari barwaye bwaki nibo bageze imbere y’umuyobozi hatangazwa ingamba bafatiwe zo kuba mu mpera z’uku kwezi kwa Mata nta murwayi wa bwaki bafite ubu uzaba akirwaye. Muri ibi bibazo, ubuyobozi bw’Umurenge bwatanze amabati 250 ku miryango 125 idafite ubwiherero.

Abaturage bereka Mayor ko bafite isuku kandi nta mvunja.

Ku kibazo cya bwaki, Umuyobozi w’Umurenge wa Rukoma yagaragaje ko abifashijwemo n’abaganga bakorera muri uyu Murenge biyemeje ko abana 20 bari mu ibara ry’umutuku bagiye guhabwa Rutufu( Biswi zirimo intungamubiri nyinshi zagenewe gukura byihuse umwana mu mirire mibi ikabije), amata arimo intungamubiri nyinshi na Sosoma ya mbere bizafasha aba bana kuba bavuye muri iki kibazo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Abandi basigaye 16 bari mu ibara ry’umuhondo, baguriwe ibiryo by’ibihumbi 200; umuceri, akawunga, ibishyimbo, amavuta, indagara, Sosoma, umunyu, ubunyobwa hamwe n’isukari. Ibi byashyizwe ku biro bya buri Kagari gafite ikibazo ku buryo ababyeyi bazajya bajya kuhategurira amafunguro muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu gatatu mu cyumweru. Izi ngamba nizo zafatiwe bwaki ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’ibitaro bya Rukoma, Ikigo nderabuzima hamwe n’abajyanama b’ubuzima.

Bimwe mubiribwa byatanzwe bikajya kuri buri Kagari kunganira igikoni cy’umudugudu.

Kuri izi ngamba, hiyongereyeho ko buri muryango wahawe imboni izajya iwukurikirana mu kwita ku burere bw’abana n’ibindi bibazo, hanasinywe kandi amasezerano hagati y’Umutware w’umuryango, ubuyobozi bw’Umudugudu hanyuma imboni nayo isinyaho nk’umuhamya ugomba gukurikirana akanatanga Raporo ku buyobozi.

Ku bijyanye n’imiryango idafite ubwiherero, Ubuyobozi bw’Umurenge bwatanze amabati 250 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu(1,500,000Fr) ku miryango 125 idafite ubushobozi bwo kwibonera isakaro.

Abari barwaye imvunja barahanduwe ubu ni abasirimu.

Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge, abaturage bawo n’abawukoramo mu byiciro bitandukanye hakozwe ibyo byamurikiwe Umuyobozi w’Akarere. Hatanzwe amafaranga ibihumbi magana abiri na bibiri yo gufasha abakize amavunja ngo igurirwe bimwe mu bikoresho by’ibanze nk’inkweto n’ibindi. Hatanzwe kandi ibihumbi 613 yo gufasha mu mirire, ibi wongeyeho ayaguzwe amabati asaga Miliyoni eshatu y’u Rwanda.

Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, abaturage bawo n’abakozi bawukoramo hamwe n’izindi nzego zirimo abanyamadini n’abikorera bafatanije mu gukora iki gikorwa cyo gufasha umunyarwanda gushaka igisubizo cy’ibibazo byari bimubangamiye. Yasabye ko n’indi Mirenge yarushaho kwegera abaturage n’abafatanyabikorwa ifite bagafatanya kwishakamo ibisubizo.

Akarere ka Kamonyi muri rusange gafite abaturage basaga 2500 batagira ubwiherero, gafite abaturage bafite ibibazo by’imirire mibi bagera kuri 790 mu gihe imibare y’abasaga 150 bari barwaye amavunja ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko bahanduwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →