• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Inama y’Abaminisitiri yeretse umuryango usohoka benshi mu bayobozi ba REB

Umwanditsi
April 11, 2018

Abayobozi batanu mu kigo gishinzwe guteza uburezi imbere mu Rwanda-REB kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata 2018 bahagaritswe ku mirimo yabo n’inama y’abaminisitiri. Ihagarikwa mu kazi ry’aba bayobozi rije nyuma y’aho iki kigo cyari kimaze igihe kitari gito cyifatirwa ku gahanga na benshi mu banyarwanda bagishinja imikorere idahwitse.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri Village Urugwiro, mu byemezo bitandukanye yafashe harimo n’icyo guhagarika abayobozi batanu mu kigo gishinzwe guteza uburezi imbere mu Rwanda-REB.

Abayobozi beretswe umuryango usohoka ni;

1) Dr. MUSABE Joyce: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho/Head of Curriculum, Teaching and Learning Resources Department;

2) Dr. TUSIIME RWIBASIRA Michael: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi/Head of Examinations, Selection and Assessment Department;

3) Bwana MUJIJI Peter: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange/ Head of Corporate Division;

4) Bwana KAREGESA Francis: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari/Director of Finance;

5) Bwana BAGAYA Rutaha: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko/Head of Procurement Unit.

Iyirukanwa cyangwa se ihagarikwa ry’aba bayobozi mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda-REB, rije mu bihe iki kigo cyinubirwaga n’abatari bacye kubera imikorere idahwitse yakomeje ku kivugwamo. Baba abarimu cyakoreshaga n’abakozi b’abanyabiraka bariraga, havugwaga imicungire mibi y’umutungo, amasoko, hari kandi kuba ibigo by’amashuri bigomba kubona ibitabo by’imfashanyigisho bihora birira, byari amaganya kugera n’aho hari abavuga ko bamaze imyaka isaga 2 bigisha isomo badafitiye imfashanyigisho n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga