Ubuyobozi bwa Happy Place Company Ltd, burashyirwa mu majwi n’abaturage kubangiriza umuhanda nyuma yo gucukura umucanga mu kirombe giherereye mu Kagari ka Sheri ho mu Murenge wa Rugarika. Iki kirombe kimaze amezi agera muri ane kitagikorerwamo, awagihawe yasize atagisubiranije.
Abaturage batuye mu kagari ka Sheri ho mu Murenge wa Rugarika by’umwihariko abakoresha agahanda k’itaka gafatiye ahazwi nko ku Mugomero ku gasoko k’imboga, barinubira uburyo umuhanda bacamo wangiritse biturutse ku mucukuzi wahawe ikirombe cy’umucanga agacukura asatira umuhanda ubu ukaba wangiritse kandi n’ikirombe kitagikorerwamo ngo nibura babashakire indi nzira.
Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageraga aho iki kirombe kiri n’aho umuhanda wangiritse, bamwe muri aba baturage bakoresha uyu muhanda ndetse na nyirisambu yacukuwemo uyu mucanga batangaje ko bafite ikibazo cy’umuhanda wabo wangijwe n’ubu bucukuzi.
Nyiri isambu bacukuyemo, yabwiye intyoza.com ko mu masezerano yagiranye n’uwahawe iki kirombe ariwe Happy Place Company Ltd avuga ko mu gihe gucukura birangiye agomba gusubiranya ikirombe. Ibi ngo ntabwo byakozwe kuko amaze amezi asaga ane atakihakorera aho ngo ibi byanagize ingaruka ku muhanda ukoreshwa n’abaturage kuko wangiritse bitewe n’uko ubucukuzi bwakozwe bwawusatiriye cyane.
Ikibazo cy’iki kirombe no kuba cyangije ibikorwa remezo birimo uyu muhanda ndetse n’impombo zijyana amazi mu baturage zikaba ziri imusozi, biteye abaturage impungenge ko zakwibwa cyangwa zikangirika. Ni ikibazo kandi kizwi n’ubuyobozi bw’Akarere.
Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ati” Ikibazo twarakimenyeshejwe ndetse abahawe gucukura aho hantu aribo Happy Place Company Ltd twarabandikiye hagiye gushira ibyumweru bitatu tubasabye gusubiranya aho bakoreye ubucukuzi.”
Uhagarariye iyi Happy Place Company Ltd aganira n’intyoza.com yavuze ko ikibazo akizi, ko ndetse Akarere kamwandikiye. Avuga ko ikibazo cy’umuhanda yatangiye gushyiramo amabuye ariko gusubiranya ahacukuwe ngo haracyarimo imbogamizi z’uko ngo ntaho banyuza imodoka bitewe ngo n’imvura, ibi akavuga ko bandikiye Akarere bakabwira ko bizakorwa bitarenze ukwezi kwa gatanu.
Ikibazo cy’abacukuzi mu Karere ka Kamonyi bahawe uburenganzira bwo gucukura yaba imicanga, ibirombe by’amabuye asanzwe kimwe n’ayagaciro kimaze kuba agatereranzamba. Abacukura usanga barangiza imirimo yabo bakagenda basize ibirombe ahenshi batabisubiranije kandi ari kimwe mubyo basabwa nyuma yo kurangiza imirimo baba bahakoreye, ibi kandi byiyongeraho kutarengera no kutabungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bihari n’ibindi nkuko amabwiriza bahabwa abibasaba.
Munyaneza Theogene / intyoza.com