Abayobozi b’ibigo by’amashuri ahabwa ibikoresho bya ICT na Minisiteri y’uburezi baburiwe ko bashobora guhagarikwa ku mirimo yabo. Iki cyemezo cyo guha gasopo aba bayobozi cyatewe n’igenzura ryagaragaje ko aho ibi bikoresho by’ikoranabuhanga (ICT) biri bidakoreshwa neza, bicunzwe nabi n’ibindi.
Mu itangazo rya Minisiteri y’uburezi ryo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mata 2018 ryandikiwe abayobozi b’uturere bose, hagaragaramo igisa no guha gasopo abayobozi b’ibigo by’amashuri ku bw’imicungire itanoze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga (ICT) mu mashuri.
Dore uko ubutumwa bwa Minisiteri y’uburezi buvuga:
Munyaneza Theogene / intyoza.com