Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, itangazamakuru ryabaye igikoresho, hari ibitari gukorwa iyo ritaba umuyoboro w’ikibi. Kuri uyu wa 16 Mata 2018 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, yabwiye abanyamakuru ko hari ibyiza bagomba abanyarwanda, ko ntaho baragera mu guhaza ibyo bakeneweho.
Aganira n’abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye kuri uyu wa mbere tariki 16 Mata 2018, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Fidel Ndayisaba yasabye abanyamakuru gukora batikoresheje ngo bishyure umwenda babereyemo abanyarwanda.
Uyu mwenda ngo uturuka ku mateka atari meza itangazamakuru ryagize mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ubwo ryakoreshwaga nk’umuyoboro wo kubiba urwango, rigakoreshwa nk’intwaro yifashishijwe mu guhiga no kwica abatutsi.
Ndayisaba yagize ati ” Itangazamakuru rifitiye amadeni abanyarwanda. Ku bw’uruhare itangazamakuru ryagize mu mibanire y’abanyarwanda, mu gusenya ubumwe bw’abanyarwanda, no mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango ikaza kuvamo Jenoside yakorewe abatutsi. Mugomba kumva ko hari ideni mubereyemo abanyarwanda.”
Akomeza agira ati ” Nti muzavuge ngo sitwe twabikoze, ngo wenda n’igitangazamakuru cyacu cyari kitaravuka, hatazagira ubabwira ngo niba atari mwebwe ni mwene wanyu, ushobora kuvuga uti ariko njyewe ntubona ko nta nahuje ibitekerezo nawe?, ariko musangiye izina. Tudashyize muri rusange, itangazamakuru ibyo nzi ryakoreye u Rwanda, tutirengagije y’uko hari n’abagerageje gufasha!, barahari batari benshi, ariko ibyo abo muri uyu muryango murimo, mukorera, umuryango mwiza ufite akamaro cyane, ibyo bakoreye abanyarwanda mu mibanire yabo mu by’ukuri bibashyiramo ideni.”:
Ndayisaba, akomeza avuga ko iby’itangazamakuru ari nk’iby’abanyepolitiki, ko nabo batavuga ngo ibyabaye sibo babikoze. Avuga ko ideni abanyamakuru n’ibitangazamakuru bafite muri rusange ari iryo gusibura aho abababanjirije basibye.
Mu gihe igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 92,5 %, abanyarwanda ngo baha itangazamakuru amanota make cyane, ari hagati ya 75-77%, iki gipimo ngo ni naho hasangwa Amadini n’amashyaka. Icyizere ngo abanyarwanda bafitiye itangazamakuru mu kubafasha mu bumwe n’ubwiyunge bwabo ngo kiri hasi ugereranije n’aho baryifuza. Ibi kandi ngo ni nabyo bisabwa amadini n’amashyaka, ngo si uko badakora, ahubwo ngo ku bwayo mateka mabi yabanje hari byinshi byo gusibura.
Munyaneza Theogene / intyoza.com