Kamonyi: Umugabo arakekwaho gukubita umwana yibyariye bikamuviramo urupfu

Mu mudugudu wa Kabasanza, Akagari ka Gihara ho mu Murenge wa Runda kuri uyu wa gatatu tariki 17 Mata 2018 umugabo arakekwaho gukubita inkoni umwana we bikamuviramo urupfu. Intandaro ngo ni uko umwana yabajijwe na se niba nta mugabo waje gusambanya nyina.

Kuwa mbere tariki 16 Mata 2018 mu masaha y’ijoro nibwo umugabo utuye mu Mudugudu wa Kabasanza, Akagari ka Gihara ngo yatashye asahinda ashaka gukubita umugore we, abaza umwana we niba nta mugabo waje gusambanya nyina, uyu mwana ngo yaramuhunze aramukurikira amukubita inkoni byaje kumuheza ku rupfu.

Aganira n’intyoza.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihara Umulisa Lea yagize ati” Amakuru abaturage baduhaye, avuga ko uyu mwana wari ufite imyaka 11 yakubiswe inkoni na se nyuma yo gutaha asahinda, ashaka kurwana n’umugore we. Ngo yabajije umwana niba nta mugabo waje gusambanya nyina, umwana ngo yaramuhunze anyura mu idirishya ise aramukurikira amukubita inkoni, kuva ubwo ngo ntabwo yongeye kuvuga, bigiriye inama ngo yo kumugurira utunini ariko biza kwanga birangira ajyanywe kwa muganga ariho yaje kugwa.”

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki ya 18 Mata 2018 aho yaguye mu bitaro bya Remera-Rukoma, yari arwajwe na se umubyara ari nawe uvugwaho kuba nyirabayazana w’uru rupfu. Uyu mugabo ngo yatawe muri yombi na Polisi, nkuko Gitifu Lea yabitangarije umunyamakuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →