Nyanza-Muyira: Imanza 4000 za gacaca ntizirarangizwa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza buvuga ko mu bibazo bufite bibahangayikishije harimo irangizwa ry’imanza za gacaca 4000. Iki kibazo cyo kutarangiza izi manza, ni inzitizi  zemeranywaho n’ubuyobozi ndetse n’abaturage mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Jean Claude Nzabonimana, ashinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Kagari ka Nyamure, ni kamwe mu tugari dutanu tugize umurenge wa Muyira gafite imanza nyinshi kuko bafite 1039. Agira ati” ikigaragara mu bihe byashize ntabwo hari haragiyemo imbaraga zisabwa kuko ikibazo cyakabaye cyararangiye. Kurangira kwacyo byagira impinduka nziza mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.” Gusa avuga ko hari aho bajya nk’ubuyobozi bagasanga abari bafitanye ibibazo barabikemuye ubwabo.

Umutangana Valentine, umuturage mu Kagari ka Nyundo muri uyu Murenge agira ati” itinda ry’irangizwa ry’imanza ridindiza ubumwe n’ubwiyunge, abantu ntabwo bateye kimwe, ntabwo bakira ibintu kimwe. Nubwo kwishyura bidasimbura imbabazi, ntekereza ko ufite ibyo asabwa kwishyura kandi afite ubushobozi yakabyishyuye, akanagira umutima wicuza, usaba imbabazi, kimwe n’undi wese bityo uko kwegera uwahemukiwe bigafasha mu bumwe n’ubwiyunge. Erega n’udafite ubwishyu asanze uwo yahemukiye hari igisubizo cyava hagati yabo, ikingenzi ni ubushake.”

Murenzi Valens, Gitifu w’Umurenge wa Muyira.

Valens Murenzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira agira ati” Habayemo weakness ( intege nke) inakomeye cyane, uko ni ukuri, nta mwanya twabihaye. Kuba dufite mu nshingano kurangiza imanza, mu Tugari zirahari. Kuba tutarabashije kuzirangiza, tukaba tugifite umubare ungana gutya, ni intege nke zabayeho.”

Kuba ubuyobozi bwemera izi ntege nke bukanemera ko kuba izi manza zitararangira ari imbogamizi kuri Politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, buvuga ko bwamaze kuvugutira umuti iki kibazo kuko ngo bwabonye ko bubihaye igihe bishoboka ko kugeza tariki 30 Kamena 2018 baba bazirangije. Iki gihe, ubuyobozi bukiha bushingiye ku kuba ngo mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hararangijwe imanza 300 kubwo kwegera abaturage.

Kutarangiza izi manza, uretse intege nke ubuyobozi bwemera, bunavuga ko harimo no kuba bamwe mu bahesha b’inkiko batari ab’umwuga( ba Gitifu b’Imirenge n’ab’Utugari ) baragiye bagira ukwinangira gushingiye kuri “ntiteranya”cyangwa se kwanga guhangana n’ingaruka rimwe na rimwe ziterwa n’ irangizwa ry’imanza.

Ingamba zifatika ubuyobozi bw’Umurenge wa Muyira buvuga ko bwafatiye irangizwa ry’izi manza ni ukugeza tariki 30 Kamena 2018 aho bishoboka zarangijwe. Nyuma yo kurangiza imanza 300 mu cyumweru kimwe cyo kwibuka, ngo babonye ko nta kidashoka bityo biha iminsi ibiri mu cyumweru yo kwegera abaturage bagafatanya kuzirangiza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →