Nyanza: Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yibutswe

Rosalie Gicanda, yashakanye n’Umwami Mutara III Rudahigwa tariki 13 Mutarama 1942, ni umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yishwe tariki 20 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yiciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare( ubu ni Huye). Kuri uyu wa 20 Mata 2018 habaye umuhango wo kumwibuka i Mwima aho ashyinguwe.

Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda yishwe tariki 20 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe abatutsi. Mu buhamya bwatanzwe ubwo yibukwaga nyuma y’imyaka 24 yishwe, havuzwe ko yishwe n’abahoze ari abasirikare mu ngabo z’igihugu( Ex-FAR), bamutsinze mucyahoze ari Perefegitura Butare( umujyi wa Huye ubu).

Umwamikazi Gicanda, yavutse mu 1928 mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo( Rwamagana ubu), ngo yari umukobwa muremure kandi mwiza ku mutima no kumubiri, ngo yakundaga umuryango wa Yozefu na Mariya abemera Imana(abakirisitu) bakesha kubyara umucunguzi, Yezu/Yesu nkuko byagarutsweho na Padiri Martin Mudenderi uzi Umwamikazi neza. Yavuze kandi ko yicishaga bugufi akanita ku bakene.

Yaba Musenyeri Rukamba wayoboye Misa yo kwibuka Umwamikazi Gicanda, yaba Guverineri w’intara y’amajyepfo, Mureshyankwano hamwe n’abandi bagize icyo bavuga kuri uyu Mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, bagarutse ku bigwi bye. Uburyo yari yuje urukundo, ubupfura, afite ubwiza ku mutima no kumubiri, uburyo yakundaga cyane gusenga, yemwe ngo bajya no kumwica yasabye abishi ngo bareke abanze asenge.

Padiri Martin, yavuze ibigwi bya Gicanda.

Umwe mubo mu muryango we, Me Mutembe yavuze ko Umwamikazi Gicanda atari afite ubwoko, ko iyo umwami yimaga yitaruraga ubwoko akaba umwami wa bose, ko rero na Rosalie Gicanda yari Umwamikazi w’u Rwanda, ko yakundaga Imana n’abanyarwanda.

Guverineri Mureshyankwano yagize ati” Ndashima abashyizeho iyi gahunda yo kujya duhurira aha tukamwibuka, tukamusubiza icyubahiro yambuwe n’abagome, yambuwe n’inkoramaraso zamuvukije ubuzima zikamwitirira ubwoko atari afite, ariko ibyo nti bitangaje kuko umugambi wabo wari uwo kurimbura uwo bitaga umututsi wese, nta mpuhwe zari zigihari. Kwibuka ni ishuri nk’uko “nyiricyubahiro Musenyeri yabivuze mu kiriziya”, dukwiye guhora iteka twibuka, twiga, twigira ku mateka mabi bidufasha gufata ingamba zo kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.”

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose.

Umuhango wo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda wabereye i Mwima aho ashyinguye mumva z’Abami. Misa yo kumusabira yabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Mater dei Nyanza. Uyu muhango kandi waranzwe no gushyira indabo kumva ye ndetse n’imva y’Umwami Rudahigwa hamwe n’Umwami Kigeri V Ndahindurwa bahatabarijwe, wabaye kandi umuhango wavugiwemo ibigwi bye.

 

 

 

Umwamikazi Rosalie Gicanda.

 

 

 

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →