Kamonyi-Kayenzi: Urwego rw’Abunzi na MAJ bafashije imiryango itishoboye kubona isakaro ry’ubwiherero

Abunzi bo mu Murenge wa Kayenzi bafatanije n’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko-MAJ mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mata 2018 bafashije imiryango itanu itagiraga ubwiherero kubona isakaro. Ni igikorwa cyabaye nyuma yo gufatanya gukemura ibibazo by’abaturage.

Mukakabano Seraphine, atuye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Bugarama ho mu Murenge wa Kayenzi, yahawe isakaro ry’amabati 2 y’ubwiherero. Avuga ko ntaho yagiraga yiherera n’umuryango, yajyaga mukigunda cyangwa mu baturanyi.

Yagize ati ” Ndashima abunzi na MAJ baduhaye iyi nkunga, ni abanyamurava kandi badufasha mu gukemura ibibazo no kutwunga hagati yacu mu baturage igihe hari ibibazo. Imvura yari yadukozeho rwose, twajyaga ku gasozi kwiherara, ndashima kandi Leta yacu n’imiyoborere myiza ko bamenya imibereho yacu n’ubukene dufite bakadufasha.”

Seraphine atwaye amabatiye yahawe.

Nsengimana Jean Damascene, atuye mu Mudugudu wa Kigwene ho mu Kagari ka Kayonza, yagize ati ” Ndishimye cyane, umusarane wanjye nta sakaro wari ufite, ngiye kuwusakara, nari narashyizeho utuntu tw’udushangara. Abakoze ibi nsanzwe nziko ari abanyamurava mu gufasha abaturage gukemura ibibazo bibabangamiye, bagize neza.”

Manishimwe Jean Paul, perezida w’Abunzi mu Murenge wa Kayenzi yagize ati ” Turi abunzi 59 mu Murenge, iki gitekerezo twakigize nyuma y’amahugurwa twari tumaze gukora batwibutsa inshingano zacu, twasanze rero mu kunga abaturage tubana nabo umunsi ku munsi tugomba no kubafasha, abatishoboye badafite ubwiherero twahisemo kubashakira isakaro, nibyo rero twakoze. Ubufasha dutanze ni igikorwa gikomeza.”

Nsengimana amaze guhabwa amabati ayajyanye.

Umwari Pauline, umukozi wa Minisiteri y’ubutabera akaba akuriye urwego rwa MAJ mu Karere ka Kamonyi yagize ati ” Iki gikorwa cyatekerejwe n’abunzi ubwo twabahuguraga tubibutsa inshingano zabo zo kubaka umuryango nyarwanda ku gira ngo tugere ku iterambere. Batugejejeho igitekerezo, tukigira hamwe dusanga ni igikorwa cyiza kuko batubwiraga ko mu mirimo bakora bafasha abaturage bagomba no kwita kubatishoboye badafite ubwiherero, turabashimira iki gikorwa cyiza.”

Innocent Mandera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi yashimye igitekerezo cy’Abunzi n’uburyo bagishyize mu bikorwa. Yagize ati” Iki ni igikorwa cyo gushimwa, ni igikorwa kigomba kuranga abanyarwanda cyane abantu bahuriye mu gikorwa kimwe nk’uko aba bunzi babikoze, bafashije ubuyobozi bw’Uburenge kandi nabo bifasha kuko abo bafashije ni abaturage b’igihugu, ni ababo nabo kuko buri munyarwanda akwiye kwita kuri mugenzi we tugafatanya gutera intambwe twiyubakira igihugu.”

Umurenge wa Kayenzi, ufite imiryango ifite ubwiherero budasakaye 131, mu biza by’imvura imaze iminsi igwa byari byatwaye 88, ubuyobozi buvuga ko iyi nkunga ishimangira urukundo abaturage bagenda berekana hagati yabo bafasha abatishoboye muri bo.

Iyi nkunga y’ubufasha bw’amabati yo gusakara ubwiherero yatanzwe hatabariwemo ibikorwa by’amaboko byakozwe, ni amabati afite agaciro k’amafaranga ibihumbi 60 y’u Rwanda yahawe imiryango 5. Yatanzwe kandi nyuma y’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Umurenge na MAJ mu gukemura ibibazo by’abaturage, ibyinshi byari byiganjemo amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Abayobozi ba MAJ, Akarere n’ab’Umurenge mu gufatanya gukemura ibibazo by’abaturage.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →