Imvura yaguye kuva kuri uyu wa gatatu tariki 25 Mata 2018 mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi yahitanye ubuzima bw’abantu 11abandi 4 barakomereka. Iyi mvura kandi yangije byinshi birimo amazu n’imyaka y’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko bumaze kubarura abantu 11 bapfuye n’abandi bane bakomeretse bazize ibiza byatewe n’imvura yaguye kuri uyu wa 25 Mata 2018 mu bice bitandukanye by’Akarere.
Akarere, gatangaza kandi ko imyaka n’amazu nabyo byahatikiriye. Busaba buri wese kwitwararika ariko by’umwihariko abari mu manegeka n’abafite inzu babona ko zishobora kugwa ko bashaka aho bajya.
Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati” Tumaze kubona abantu cumi n’umwe bapfuye, Tumaze kandi kumenya abandi bane bakomeretse biturutse ku biza byatewe n’imvura yaraye iguye.”
Kayitesi, akomeza avuga ko muri aba 11 bamaze kumenyakana ko bapfuye bazize ibi biza byatewe n’imvura, barindwi muri bo bagwiriwe n’inzu mu gihe abandi bane imirambo yabo yabonywe mu migezi ine ibatembana.
Mayor Kayitesi, atangaza ko Imirenge yagwiriwe n’ibi byago ari uwa; Runda aho umuryango w’abantu 4 bagwiriwe n’inzu bagapfa aho umwe kugeza ubu ngo utaraboneka kuko inkangu yabatembanye muri Nyabarongo. Musambira inzu yagwiriye abantu hakomereka batatu, Karama ho umuryango w’Abantu babiri bapfuye mu gihe undi yakomeretse( ni inzu bose zabagwiriye), Gacurabwenge naho inzu yagwiriye umwe ahita apfa mu gihe abandi bane batoraguwe mu Migezi ine itandukanye.
Mu mugezi wa Kidahwe ko mu Murenge wa Nyamiyaga, uyu mugezi watembanye umwana na Nyina hapfa umwana, mu Murenge wa Runda muri Kamiranzovu naho umuntu yakuwe mu mugezi, hari kandi umurambo wabonywe mu mugezi uri hagati y’Akagari ka Sheri na Kigeze ho mu Murenge wa Rugarika, mu gihe mu Murenge wa Kayumbu naho habonywe undi murambo.
Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagize kandi ati” Turimo kwihanganisha abaturage ariko kandi tunasaba abafite amazu afite ikibazo cy’uko ashobora kongera kubagwaho ngo bimuke barebe uko bacumbika mu baturanyi, ariko natwe turakomeza gufasha abadafite ubushobozi tureba aho tuba tubacumbikishirije.”
Agira kandi ati” Turasaba kandi by’umwihariko abaturage kudakomeza kwambuka imigezi kuko iyi migezi irimo ibatwara basanzwe bayambuka imvura itaguye. By’igihe kirambye turasaba abaturage gufata amazi ava kunzu zabo no gucukura imirwanyasuri no gutera ibyatsi bifata amazi ku gira ngo mu gihe kizaza turebe ko tutazongera guhura n’ibiza nk’ibi, turanasaba kandi abatuye mu manegeka kuhava.”
Kubindi byaba byangijwe n’ibi biza byatewe n’imvura, ntabwo byose byari byakusanywa ngo hamenyekane ingano yabyo n’agaciro mu mafaranga, gusa umuyobozi w’Akarere atangaza ko kuva imvura yatangira kugwa muri rusange inzu 145 arizo zimaze gusenywa n’ibi biza, hari Hegitari 98,5 zari zihinzeho imyaka y’abaturage zangiritse mu bishanga bitandukanye, hakaba ibiraro cyangwa intindo enye zasenyutse.
Munyaneza Theogene / intyoza.com