Kamonyi: Urwunge rw’Amashuri rwa Bugoba rwashinjwe ivangura n’ikimenyane mu bana

Mu rugendo rw’itsinda rya MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo ku guteza imbere ireme ry’uburezi, urugendo rwatangiye tariki 2 rukazasozwa kuya 15 Gicurasi 2018, abarimu n’ubuyobozi mu rwunge rw’amashuri rwa Bugoba bashinjwe ivangura n’ikimenyane bishingiye ku kurutishanya abana.

Ikibazo cy’ivangura n’ikimenyane mu rwunge rw’amashuri rwa Bugoba ruherereye mu Murenge wa Rukoma cyagaragajwe n’itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Uburezi-MINEDUC, n’abafatanyabikorwa bayo ubwo binjiraga muri iki kigo bagasanga hari abana bamwe bigaragara ko ari abahanga, bahabwa mu buryo budasobanutse amahirwe yo kwiga igitondo n’ikigoroba ku mpamvu abarimu n’ubuyobozi babajijwe bakarya indimi.

Habimana Theodole, umuyobozi w’itsinda ririmo kunyura mu bigo by’amashuri bitandukanye mu Karere ka Kamonyi, yagaye bikomeye imyitwarire idahwitse  y’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri rya Bugoba ndetse n’abarezi, yabasabye kureka gukomeza kwangiza abana b’Abanyarwanda, yasabye kandi by’umwihariko ko Akarere kakurikirana iki kibazo vuba na bwangu.

Yagize ati” Mu by’ukuri rero reka mbabwire, twabagaye. Ari ubuyobozi bw’iri shuri, ari Abarimu, mwese twabagaye, mureke kutwicira abana, murimo kuduhemukira, ubuyobozi bw’Akarere bubikurikirane.”

Umwe mubarimu wemeye ko afite abana batatu cyangwa bane mu ishuri, aho biga igitondo n’ikigoroba kandi ku bigaragara ari nabo basanzwe ari abahanga, ntabwo yabashije gusobanurira iri tsinda impamvu yo gutanga amahirwe mu buryo bunyuranije n’amategeko n’amabwiriza ya MINEDUC.

Byagaragajwe ko abarimu babikora binyuze mu bwumvikane bufite icyo bushingiyeho cyaba ikiguzi cyangwa ikindi kindi hagati yabo n’ababyeyi. Ibi byiswe ivangura ndetse n’ikimenyane byose bitakagombye mu bana kuko ngo binabaye hakagombye guhabwa amahirwe abana bigaragara ko ari abaswa nubwo nabyo bitemewe, cyangwa se ayo mahirwe akabonwa na bose.

Ubuyobozi bw’ikigo bwananiwe gusobanurira iri tsinda ikibazo, bwatereye umupira abarimu ngo birwarize nabo barya indimi. Bamwe bavuga ngo umubyeyi araza akababwira ko yabuze aho asiga abana, bakareba koko ngo bakabura uko babigenza n’izindi mpamvu zitanyuze itsinda.

Muri iki kigo, uretse iki kibazo kiswe ivangura n’ikimenyane mu bana, hanagaragaye umwanda ukabije mu kigo no mubwiherero bw’abana, abarezi n’ubuyobozi bananiwe gusobanura iby’uyu mwanda. Hagaragaye kandi ikibazo mu barimu bitwara uko bishakiye, basiba ugasanga abana bari mu ishuri bonyine nta gikurikirana, kwigisha nta gutegura, kugaburira abana ( School feeding) batanageze kuri 1/2 cy’abagomba kugaburirwa, ubuyobozi bw’ishuri kuba budakurikirana ibikorwa n’abarezi n’ibindi bibazo.

Mukigo imbere.

Yisobanura, umuyobozi w’ikigo yagaragaje ko yari amaze igihe adahari. kutahaba kwe ntacyo byahinduye ku bibazo byagaragaye mukigo kuko ngo kubura k’umuyobozi mu kigo haba hari abandi basigaye bagomba kwita ku buzima bw’ikigo. Yemereye imbere y’abarezi n’abagize itsinda ko inama n’impanuro bahawe babyakiriye kandi ko bagiye kubishyira mu bikorwa bakagaragaza impinduka banakemura ibibazo byagaragaye.

Indangagaciro z’ikigo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →