Kamonyi: Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ishuri n’Abarimu bakorera ubucuruzi kubana mu mazu ya Leta

Intumwa za Minisiteri y’uburezi-MINEDUC ziri mu bugenzuzi bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi zatunguwe n’icyo zise ubucuruzi butemewe bukorerwa ku bana b’abanyeshuri mu mazu ya Leta mu ishuri ribanza rya Jean de PAPPE i Musambira. Umwana umwe yishyura amafaranga 5,000 y’u Rwanda akagira uburenganzira busumbye ubw’abandi bwo kwiga igitondo n’ikigoroba akanagira uko akurikiranwa nyuma y’amasomo.

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki 14 Gicurasi 2018 itsinda rya Minisiteri y’uburezi-MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo basuraga ishuri ribanza rya Jean de PAPPE riherereye mu Murenge wa Musambira, ryatunguwe no gusanga mu mazu ya Leta (amashuri) hari abarimu bishyuza abana amafaranga 5,000 y’u Rwanda kugira ngo bemererwe kwiga igitondo n’ikigoroba ndetse na nyuma y’amasomo bakagira uko bakurikiranwa.

Habimana Theodole, umuyobozi w’itsinda n’abo bari kumwe basabye ubusobanuro bw’iki gikorwa bavuga ko kitemewe ndetse hari amabwiriza abibuza ariko kubona igisubizo byabaye ingorabahizi kuko yaba umuyobozi w’ikigo n’abarimu babajijwe inshuro zigera muri enye baca kuruhande ikibazo. Itsinda ryasabye inzego bireba kwinjira mu kibazo.

Umwe mu barimu cyera kabaye mu gusubiza yavuze ko abana batanga amafaranga ari ab’Ababyeyi baturutse i Kigali( Abimukira) baba basanzwe ngo baramenyereje abana babo kubishyurira amafaranga ngo bagire abarimu babakurikirana.

Umuyobozi w’ikigo abajijwe niba yari asanzwe azi ko ibi bibera mu kigo cye n’impamvu hakoreshwa amazu ya Leta, amafaranga bamaze kwinjiza ndetse no kuba babasha kuyagaragaza, yasubije ati” Ngewe nko mu bihe by’ibiruhuko hari n’abarimu rwose bakorera ubushake bagafasha abana kandi ntacyo babasaba.”

Habimana, yahise amubaza uburyo mu kiruhuko baza kwitangira ubusa kandi mu gihe cy’amasomo babaca bitanu maze asubiza ati” Bitewe n’uburyo abona yasigaye inyuma mu masomo ye, aba barimu baritanga ku buryo ubona yarasigaye ashobora no kuza agafasha abana, ubwo wenda ni akantu gato kaba kinjiyemo ku mubyeyi wagize ubushobozi ariko ubundi ababyeyi batanafite ubushobozi abana babo barafashwa.”

Yabajijwe niba atazi ibwiriza rya Minisitiri ryanditse ryigeze kubuza kurihisha amafaranga yo kwigisha abana mu mazu y’ishuri, yasubije ko akenshi abanyeshuri bigishwa bose ariko igisubizo nti cyanyura itsinda kuko ryahise rimuha umubare wa bamwe mu banyeshuri babonywe mu mashuri. Umuyobozi w’ikigo, yavuze kandi ko nta mubyeyi urabagezaho ikibazo ko umwana we atabashije kwiga.

Impaka kuri iki kibazo nizo zafashe igihe kirekire, ubuyobozi n’abarimu baza kwemera bigoye ko ari ikosa bakora ariko ko bagiye kurikosora. Yaba umuyobozi w’itsinda n’abo bari kumwe dore ko harimo Polisi n’umukozi w’Akarere ushinzwe uburezi, hahise hasabwa ko inzego zibishinzwe zakwinjira muri iki kibazo.

Imbogamizi zagaragajwe n’itsinda rya MINEDUC , ni iz’uko abana bishyuye aribo bitabwaho, bagakurikiranwa na mwarimu wishyuwe bityo abasigaye biswe aba rubanda bakabura ubitaho kuko imbaraga zishyirwa ku mwana wishyuye.

Abarimu n’ubuyobozi bw’ikigo basabwe kuvana ubu bucuruzi mu  mazu ya Leta bakareka kuvuga ubwitange butoranya abana bamwe. bagiriwe inama ko niba bafite abana bishyurirwa inyuma y’amasomo bakwiye kujya kubigishiriza iwabo kandi bagera ku ishuri abana bose bagafatwa kimwe. Ubugenzuzi bwa MINEDUC bwatangiye tariki 2 busozwa 15 Gicurasi 2018.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →