Mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo ho mu Mudugudu wa Mataba, bamwe mu baturage bari ku rutonde rw’abagombaga guhabwa Girinka ntabwo bemeranywa n’ubuyobozi ku cyatumye badahabwa inka kandi ngo bategujwe. Ibi babibonamo akarengane mu gihe Ubuyobozi bw’Umudugudu bubitera utwatsi.
Abaturage bamwe mu bagenerwa bikorwa ba Girinka, bashinja ubuyobozi bw’Umudugudu wa Mataba, Akagari ka Mukinga, Umurenge wa Gacurabwenge ko bwabakoreye akarengane ubwo ngo inka bagombaga guhabwa zahawe abandi bo mu wundi Mudugudu bo bagatahana ubusa kandi bari baziko batahana inka cyane ko ngo bari bategujwe bakajya no kuzifata basize bazahiriye ubwatsi.
Umwe muri aba baturage(umuryango twasuye) babwiye intyoza.com” Tumaze igihe kinini dutegereje inka, wenda mbere ntabwo twari bwakagerweho, ariko noneho twagezweho nti twazibona kandi zarinjiye. Twateguye ikiraro kimaze igihe, byaradutangaje kumva Mudugudu avuga ngo nta kiraro kandi gihari kinamaze igihe, hari n’abazihawe batanafite ikiraro nk’icyacu.”
Bakomeza bati” Twagiye gufata inka aho zatangirwaga, barazitanga turahirirwa bigeze nka saa munani baratubwira ngo dutahe nta nka dushobora kubona, ngo zanatanzwe bashyizemo abandi( ibi ngo byavuzwe n’umukozi wo mu Kagari).”
Uyu muryango uri ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka, uvuga ko byose babihariye Imana ngo izashake igisubizo ngo kuko ntawe uburana n’umuha amugenera. Gusa ngo ibi byose byatangiye babwirwa ko badashobora gufata inka nta fanta.
Undi muryango umunyamakuru yasuye wagombaga guhabwa inka, umubyeyi yahasanze yagize ati” Twagezeyo tuzi ko turi kurutonde rw’abari buhabwe inka, tugiye kumva twumva baratubwiye ngo ni mutahe nta nka muri bubone twabasimbuje abandi. Ibi babidukoreye babizi kuko nibo baduteguje twubaka ibiraro ariko dutungurwa no kubwirwa ko ntabyo dufite.”
Yagize kandi ati” Twabwiwe ko twasimbujwe abandi ngo Mudugudu yavuze ko nta biraro, tubasabye kuza kwirebera baranga, twaketse ko nyine ari uko nta kantu twatanze.”
Umukuru w’Umudugudu wa Mataba, ntabwo yemeranywa n’abamushinja kubarenganya ndetse bakamushinja ko yaba yarabimishije inka kuko ngo nta kantu bamuhaye.
Yagize ati” Ababivuga bashingira kuki, kuvuga ko bari kurutonde gusa? Nta biraro bari bafite kandi ntabwo twabaha amatungo ngo bararane nayo, rero nta kindi kibazo kuko ntabwo najya kubeshya ubuyobozi bwo hejuru.”
Kuba hari inka zagombaga gutangwa mu Mudugudu ariko zigakatishwa ahandi, abari bazigenewe ngo bazategereza ikindi gihe cyo gutanga inka Leta iba yagennye cyangwa se ngo bazibone binyuze mu kwitura ku bazihawe mbere zikaba zarabyaye.
Kuzazihabwa kandi nabwo ngo ibyo basabwa bagomba kuzaba babyujuje. Umukuru w’Umudugudu avuga ko mu Mudugudu we abantu basigaye batarabona inka batarenga batanu muri 34 bari kurutonde.
Mudugudu, avuga ko ibibazo rusange ngo biri mu baturage bafite inka za Girinka bishingiye ku kuba zakwibwa no kuba umuturage yaragira inka igihe kirekire ntibyare. Avuga kandi ko mu itangwa ry’inka nta kindi kigenderwaho kitari ukuba uhabwa inka ari ku rutonde no kuba yujuje ibisabwa birimo ikiraro.
Munyaneza Theogene / intyoza.com