Kamonyi-Rugarika: Arashinja ubuyobozi kumutererana nyuma yo kwirukanwa iwabo

Imanizabayo Nawomi, umwana w’umukobwa utuye mu Murenge wa Rugalika, Akagari ka Nyarubuye, Umudugudu wa Kabarama (Aho yahungiye), avuga ko ubuzima bwe buri mukaga nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’umwinjira wa nyina. Avuga ko ubuyobozi bwamutereranye mu kibazo kandi bukizi.

Nawomi Imanizabayo, acumbikiwe n’abagira neza ari nabo ngo bamenya imibereho ye nyuma yo kwirukanwa mu rugo iwabo mu Mudugudu wa Kabarama, Akagari ka Nyarubuye ho mu Murenge wa Rugarika.

Avuga ko yatakambiye ubuyobozi ndetse kugera ku rwego rw’Akarere, ko yanditse yishinganisha ariko igikorwa ngo kikaba ukumwereka ko bakiriye ibarwa ye gusa aho kumanuka ngo bamufashe ikibazo akunde agire umutekano avuga ko yabujijwe n’umwinjira wa nyina hamwe na nyina umubyara.

Imanizabayo, yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko kumeneshwa mu rugo n’ibibazo byose by’ubuzima bwe abiterwa n’umugabo witwa CISHAMAKE Jean Bosco ngo waje mu rugo akinjira nyina ubu bakaba babana naho we yarameneshejwe.

Yabwiye intyoza.com ati “ Uyu mwinjira wa Mama, nyuma yo kumenesha mu rugo yansanze ku baturanyi aho nahungiye arankubita bikomeye ndetse yigamba ko azanyica. Yavuze ko ashaka ko mva mu rugo ngo kuko tutakumvikana. Mu rugo iwacu, yahazanye abana be babiri njyewe avuga ko nta gaciro mfite.”

Imanizabayo, yabwiye umunyamakuru kandi ko hari ubwo bamwirukanye mu rugo akajya I Kigali nyuma akaza kugaruka yumvise ko uyu mugabo yafunzwe azira gukubita no gukomeretsa Umukuru w’Umudugudu, akihagera ngo yabwiwe ko aje kubishima hejuru.

Ibaruwa ya Imanizabayo Naome yishinganisha.

Aho uyu mugabo Cishamake Jean Bosco arekuriwe dore ko ngo atatinze, yaje amutoteza afatanije na Nyina umubyara. Uyu mugabo akinjira mu rugo, uyu mwana ngo yagiye atotezwa kenshi ndetse agahunga kubwo kubuzwa umutekano.

Imanizabayo, avuga ko yatakambiye ubuyobozi akanandikira Akarere yishinganisha ku bw’umutekano we ariko kugeza ubu ngo nta cyakozwe. Yagize ati” Ubuyobozi nta kintu bwakoze kuko baranyandikiye mu Mudugudu, njya ku Murenge, haza Gitifu w’Akagari, nagiye ku karere mbonana n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, ahamagara ku murenge ngo batwakire, ubwo Umurenge niwo wari kubikora byose ariko nti wagira icyo udufasha.”

Emmanuel Nduhuyabagabo, atuye mu Mudugudu wa Kabarama, kuri iki kibazo yagize ati” Cishamake uko muzi, yinjiye mu rugo umwana aza kuvuga ko nta mutekano afitanye n’uyu mugabo, ikibazo umwana yakigejeje mu Nteko y’abaturage kigwaho hafatwa umwanzuro ko yava mu rugo akareba aho ajya kugeza ikibazo gikemutse, uyu mugabo afite amafaranga n’umugore bari kumwe, aratinyitse, tumuzi nk’umuvuzi gakondo.”

Nirere Jacqueline, umuturage uzi Cishamake yagize ati” Uyu mugabo namubonye ino aha muri 2016, nta mutekano yigeze agirana n’umwana, hari nubwo yigeze kumukubitira ku mukecuru witwa Mariyana, bukeye yaje mu nama arabitubwira nk’ababyeyi adusaba ku muherekeza ngo ajye kureba aho aba yicumbikiye.”

Akomeza ati” Nyina w’umwana nta kwigera atubwira ati umwana nagaruke mu rugo, mbese twabibonye ko nabo ubwabo batamushaka, yishimiye umugabo yanga umwana yabyaye, yibagiwe ko yamugiriye kugise, yavugiye mu nama n’abayobozi bumva ko atata umugabo.”

Sebaganwa Jean Damascene, ashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Remera ari nawo Cishamake abanamo n’umugore yinjiye, yabwiye intyoza.com ati” Umwana Nawomi yatugejejeho ikibazo ko abangamiwe n’umugabo wa Nyina (Uwamwinjiye), twabatumiye mu nama ariko umudamu yatubwiye ko adashobora kureka umugabo we uko byagenda kose.”

Akomeza ati” Twakoze Raporo ku nzego zidukuriye, kugeza uyu munsi ntabwo umwana ari murugo, hari umucumbikiye ku bw’umutekano we twakekaga ko igihe cyose wahungabanywa n’uwo witwa umugabo wa nyina kuko igihe cyose ntabwo yigeze amubanira neza.”

Ubwo Umunyamakuru w’intyoza.com yageragezaga kuvugana na Cishamake Jean Bosco, yanze kugira icyo atangaza kuri iri hohotera akorera umwana mu mitungo ymusanzemo nubwo ayibanamo na nyina. Mu magambo make yavuze ko ibivugwa byose ari amagambo y’Abanyakiboga ngo kuko batamukunda ndetse hari abatamwifuriza ibyiza we n’umugore bikundanira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →