Dr Mukabaramba alvera, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu-MINALOC, yasuye abatuye Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugarika tariki 29 Gicurasi 2018. Yagejejweho ikibazo cy’umwana w’umukobwa wameneshejwe iwabo n’umwinjira wa Nyina. Yasabye ko iki kibazo gikurikiranwa kandi kigakemurwa byihuse.
Mu Nteko y’abaturage yo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Gicurasi 2018 mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugarika, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabaramba Alvera yasabye ikurikiranwa ryihuse ry’umugabo wamenesheje umwana w’umukobwa nyuma yo kwinjira nyina, yasabye kandi ko uyu mwana arenganurwa byihuse.
Imanizabayo Naome, yabwiye Minisitiri ikibazo cy’ihohoterwa yagiriwe kugera n’aho ameneshejwe iwabo n’umugabo winjiye nyina. Avuga ko uyu mugabo afatanije na nyina umubyara, bamumenesheje ndetse ubu imitungo bayigerereje bayigurisha mu gihe we acumbitse ku mugira neza wamwakiriye.
Yagize ati” Ikibazo cyanjye mfite ni umugabo waje aje gushaka Mama ntazi ahantu aturutse, ariko ubu iyi saha akaba yaramenesheje ndi ku muturage. Iyi saha uwo mugabo winjiye Mama arimo arateza ibintu byose yasanze murugo ngo akunde agende.” Imanizabayo, yabwiye Minisitiri ko ikibazo kizwi n’ubuyobozi kugera mu Karere.
Minisitiri Mukabaramba, avuga kuri iki kibazo hamwe n’ibindi yagejejweho n’abaturage, yagarutse ku bayobozi bagezwaho ibibazo n’abaturage ariko bakabarangarana. Yibajije impamvu umwana ameneshwa mu mitungo y’iwabo akaba ku gasozi, ubuyobozi bukagezwaho ikibazo ariko kugekemura bigatinda.
Yagize ati “ Uwo mugore niba ashaka uwo mugabo yava mu nzu abana bakajya mu rugo no mu mutungo, umugore agakurikirana umugabo bakagenda. Ni ikibazo cyihutirwa kigomba gukemurwa mu maguru mashya, ntabwo umwana yakagombye gucumbika, numvise bibabaje, kuki uyu mugabo adafatirwa ibyemezo.”
Minisitiri Mukabaramba, yavuze ko uyu mugabo ngo yumvise anafite ibyaha byinshi dore ko ngo yanakubise Mudugudu agafuni ariko ngo agafatwa nyuma akarekurwa mu buryo budasobanutse.
Yagize ati” Uyu mugabo ni umuntu umeze ute, kubera iki mutamufatira ibyemezo? Ariko ngo baramufashe baramufunga, baramurekura. Umwanzuro ni uko mu by’ukuri afite n’ibyaha byinshi, yakagombye rero kuba ubutabera bwarakoze akazi kabwo, hari ahantu twasanze intege nke.”
Amakuru agera ku intyoza.com nyuma y’uko Minisitiri avuye muri iyi nteko y’abaturage, akaganira nabo ndetse byinshi mu bibazo agasiga bihawe umurongo, uyu mugabo ngo yafashwe ari kuri moto atorotse dore ko ngo n’ijoro ry’uyu munsi Minisitiri yaganiriyeho n’abaturage ngo ataraye mu rugo nk’uko bamwe mu baturage baduhaye aya makuru.
Munyaneza Theogane / intyoza.com