• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Rukoma: Ingabo, Polisi, DASSO n’Umurenge mu gushaka ibisubizo by’abatagira aho baba

Umwanditsi
May 31, 2018

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma bufatanije n’inzego z’Umutekano zirimo; Ingabo zikorera muri uyu Murenge, Polisi na DASSO, kuri uyu wa 31 Gicurasi bakoze igikorwa cy’umuganda wo kubumba amatafari 1200 ya Rukarakara. Ni igikorwa kigamije gushaka ibisubizo mu kubakira abatishoboye badafite aho baba.

Igikorwa cy’umuganda wo kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye bo mu Murenge wa Rukoma, cyatangiye none tariki 31 Gicurasi 2018 kitabirwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, Ingabo zikorera muri uyu Murenge, Polisi hamwe na DASSO. Habumbwe amatafari 1200 ya rukarakara kandi ngo igikorwa kirakomeje. Imiryango 28 ngo niyo ibabaje kurusha iyindi, ni nayo igomba kubakirwa ku ijubitiro.

Umuturage umwe mubitabiriye iki gikorwa cy’umuganda yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati” Twishimiye kubona ubuyobozi bwacu butwitayeho mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abatagira aho kuba, n’ubundi abatagira aho kuba ni abavandimwe, ni ababyeyi bacu, nitwe twakagombye kubareba tukabafasha kuko nyine ntabwo bishoboye. Kubona rero ubuyobozi bufata iyambere mu kutwegera ngo twishakemo ibisubizo ntako bisa, iki ni igikorwa cyacu n’ubuyobozi.”

Amatafari ya rukarakara 1200 yabumbwe.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yagize ati” Abayobozi ntabwo tubereyeho kureberera abaturage, tugomba kubabera urugero rwiza mu gutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza, nta muturage twifuza kubona atagira aho aba, ibisubizo biri muri twe nk’abayobozi dufatanije n’abaturage dushinzwe kuyobora, tugomba rero kubayobora aheza.”

Akomeza ati” Dufite imiryango 28 ibabaye kurusha iyindi, tugomba kuyifasha kubona inzu, tuzubaka inzu imwe ishobora kujyamo imiryango 2 ( 2 in one), bisobanuye ko ari inzu 14 tugomba kubaka ku ikubitiro. Ubushobozi buzava muri twe nk’abayobozi dufatanije n’abaturage tuyobora ariko kandi Akarere katuri inyuma n’imbere.”

Igitekerezo cyo gufasha aba baturage kubona inzu zo kubamo, Gitifu Nkurunziza atangaza ko cyaje nyuma yo kureba ibijyanye n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bagasanga bafite ikibazo cy’amacumbi. Mu kubaka, avuga ko bahera ku bafite ibibanza ku midugudu batishoboye, abatabifite bakareba niba ngo hari ubutaka bwa Leta. Atangaza kandi ko Ubuyobozi bw’Akarere bwabemereye Sima n’amabati, ibindi bagafatanya n’abaturage kubikora nk’uko babyiyemeje.

Gitifu Nkurunziza ajyanye urwondo ahabumbirwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga