Kamonyi-Rukoma: Ingabo, Polisi, DASSO n’Umurenge mu gushaka ibisubizo by’abatagira aho baba

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma bufatanije n’inzego z’Umutekano zirimo; Ingabo zikorera muri uyu Murenge, Polisi na DASSO, kuri uyu wa 31 Gicurasi bakoze igikorwa cy’umuganda wo kubumba amatafari 1200 ya Rukarakara. Ni igikorwa kigamije gushaka ibisubizo mu kubakira abatishoboye badafite aho baba.

Igikorwa cy’umuganda wo kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye bo mu Murenge wa Rukoma, cyatangiye none tariki 31 Gicurasi 2018 kitabirwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma, Ingabo zikorera muri uyu Murenge, Polisi hamwe na DASSO. Habumbwe amatafari 1200 ya rukarakara kandi ngo igikorwa kirakomeje. Imiryango 28 ngo niyo ibabaje kurusha iyindi, ni nayo igomba kubakirwa ku ijubitiro.

Umuturage umwe mubitabiriye iki gikorwa cy’umuganda yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati” Twishimiye kubona ubuyobozi bwacu butwitayeho mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abatagira aho kuba, n’ubundi abatagira aho kuba ni abavandimwe, ni ababyeyi bacu, nitwe twakagombye kubareba tukabafasha kuko nyine ntabwo bishoboye. Kubona rero ubuyobozi bufata iyambere mu kutwegera ngo twishakemo ibisubizo ntako bisa, iki ni igikorwa cyacu n’ubuyobozi.”

Amatafari ya rukarakara 1200 yabumbwe.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yagize ati” Abayobozi ntabwo tubereyeho kureberera abaturage, tugomba kubabera urugero rwiza mu gutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza, nta muturage twifuza kubona atagira aho aba, ibisubizo biri muri twe nk’abayobozi dufatanije n’abaturage dushinzwe kuyobora, tugomba rero kubayobora aheza.”

Akomeza ati” Dufite imiryango 28 ibabaye kurusha iyindi, tugomba kuyifasha kubona inzu, tuzubaka inzu imwe ishobora kujyamo imiryango 2 ( 2 in one), bisobanuye ko ari inzu 14 tugomba kubaka ku ikubitiro. Ubushobozi buzava muri twe nk’abayobozi dufatanije n’abaturage tuyobora ariko kandi Akarere katuri inyuma n’imbere.”

Igitekerezo cyo gufasha aba baturage kubona inzu zo kubamo, Gitifu Nkurunziza atangaza ko cyaje nyuma yo kureba ibijyanye n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bagasanga bafite ikibazo cy’amacumbi. Mu kubaka, avuga ko bahera ku bafite ibibanza ku midugudu batishoboye, abatabifite bakareba niba ngo hari ubutaka bwa Leta. Atangaza kandi ko Ubuyobozi bw’Akarere bwabemereye Sima n’amabati, ibindi bagafatanya n’abaturage kubikora nk’uko babyiyemeje.

Gitifu Nkurunziza ajyanye urwondo ahabumbirwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →