• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
08/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
08/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
08/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Kamonyi-Rugarika: Polisi yafashe inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko ziramenwa

Umwanditsi
June 1, 2018

Umukwabu wakozwe na Polisi ikorera mu Murenge wa Runda na Rugarika kuri uyu wa 1 Kamena 2018 watumye hafatwa inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko mu Kagari ka Sheli, Umudugudu wa Kagangayire ho mu Murenge wa Rugarika. Inzoga zafashwe zamenewe imbere y’abaturage bahabwa ubutumwa bubakangurira kwirinda ikorwa n’ikoreshwa ryazo kimwe n’ibindi biyobyabwenge.

Igikorwa kigamije gufata inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko cyakozwe na Polisi ikorera mu Murenge wa Runda na Rugarika mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena 2018 cyatumye hafatwa Litiro 120 z’inzoga yitwa Muriture, hafatwa kandi inzoga zipfundikiye mu macupa 252 zo mu bwoko bwa Tuganire.

Polisi yatanze ubutumwa bukangurira abaturage kurwanya izi nzoga zitemewe n’ibindi byaha aho biva bikagera.

Izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Nshimiyimana. Ubwo Polisi yageraga muri uru rugo ntabwo uyu Nshimiyimana yabonetse, hafashwe umukozi we wazicuruzaga witwa Mukezamana Janvier.

Ifatwa ry’izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage mu bufatanye na Polisi bagamije gukumira ibyaha. Inzoga zafashwe zamenewe imbere y’abaturage bahabwa ubutumwa bubakangurira kwirinda ikorwa, ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko kimwe n’ibindi biyobyabwenge byose. Abaturage babwiwe kandi ko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese ukora ibinyuranije n’amategeko, yabasabye kwitandukanya n’icyaha n’igisa nacyo bagira urure mu kwamagana umuntu wese ukora ibitemewe n’amategeko.

Ahafatiwe izi nzoga n’umukozi wazicuruzaga.

Abaturage bakanguriwe kandi kurushaho gufatanya na Polisi n’izindi nzego gukumira no kurwanya ibyaha, gutangira amakuru ku gihe yatuma uwo ariwe wese ukora, ukoresha cyangwa ucuruza inzoga nk’izi n’ibindi bitemewe n’amategeko afatwa agashyikirizwa amategeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga