Kirehe: Polisi yafatanye umugabo ibikoresho yifashishaga mu gukora amafaranga y’amiganano

Uwitwa Habimana Jean Claude, ku wa mbere tariki 6 Kamena 2018 ; Polisi mu karere ka Kirehe yamufatanye ibikoresho yifashishaga mu gukora amafaranga y’amiganano birimo  akamashini n’amarangi y’amabara atandukanye .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nyakangezi, mu murenge wa Sahara biturutse ku makuru Polisi yahawe na bamwe mu bahatuye bamuketseho ibikorwa byo  gukora  amafaranga y’amiganano.

CIP Kanamugire yagize ati,”Polisi imaze kubona ayo makuru, yasatse aho atuye ihafatira ibyo bikoresho yifashishaga mu kuyakora; imushyikiriza Urwego rw’Igihugu  rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

Yavuze ko Polisi ikomeje gushaka abandi bakekwa kuba bafatanya na we gukora amafaranga y’amiganano.

Yagize ati,” Gukora no gukwirakwiza Amafaranga y’amiganano ntibikunze kugaragara mu Rwanda. Amafaranga y’amiganano agira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu n’iterambere muri rusange kuko; uko arushaho kuba menshi ku isiko; ari na ko ingaruka ku Ifaranga ry’umwimerere ziyongera. Ikindi ni uko amafaranga y’amiganano ahombya abayahabwa; bityo hakaba hakenewe ubufatanye mu kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ryayo kugira ngo hirindwe izo ngaruka.”

Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwizamu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 601 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, CIP Kanamugire yabagiriye inama yo gusuzuma amafaranga bahabwa mbere y’uko uyabahaye agenda; kugira ngo barebe ko ari nzima; basanga ari amiganano; cyangwa mu yo bahawe harimo inoti z’amiganano bakabimenyesha vuba  Polisi.

Umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti yavuzwe mu ngingo ya 601 y’iri Tegeko Ngenga akanayakwiza mu bandi, nubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3); na ho umuntu wese wahawe amafaranga y’ibiceri, y’inoti cyangwa impapuro zifite agaciro k’amafaranga, bikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, byiganywe cyangwa byahinduwe akabitwara yibwira ko bidafite inenge ariko aho abimenyeye akabikwiza mu bandi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) nk’uko biteganywa n’ingingo y’iri Teka ya 603 ivuga ku ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano.

CIP Kanamugire yashimye abatanze amakuru yatumye Habimana afatanwa ibikoresho yifashishaga mu gukora amafaranga y’amiganano; asaba abatuye Intara y’Iburasirazuba kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →