Abatangabuhamya mu manza za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziburanishirizwa mu mahanga, abajya gutanga ubuhamya bavuga ko bagorwa cyane n’ingendo bakora badaherekejwe mu gihe bajya gutanga ubuhamya mu manza z’abakekwako kugira uruhare muri Jenoside ziburanishirizwa mu mahanga.
Ibi barabitangaza mu gihe kuva taliki ya 2 Gicurasi 2018 hatangiye kuburanishwa mu bujurire i Paris mu Bufaransa urubanza ruzamara ibyumweru umunani rwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi bahoze bayobora iyahoze ari Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo.
Umwe mu batangabuhamya warokokeye kuri Paruwasi ya Kabarondo aho Ngenzi na Barahira bashinjwa gukorera ibyaha, aganira n’itangazamakuru yagaragaje ko kujya gushinja mu mahanga ari indi nzira y’umusaraba.
Agira ati “Nahagurutse aha njyanye n’undi mukobwa umwe, twembi ni ubwa mbere twari tugiye mu mahanga. Twageze mu nzira indege iradusiga tuhagirira ibibazo bikomeye kuko tuba twijyanye nta muntu uhamenyereye uduherekeza”.
Akomeza agira ati “Ku bw’amahirwe ni uko nabashaga kuvuga igifaransa ndetse n’uwo mukobwa nawe ari uko, ariko hari abakecuru n’abasaza bijyana bavuga ikinyarwanda gusa”.
Uyu mutangabuhamya nubwo yiteguye gusubira mu Bufaransa muri iyi minsi, asanga byari bikwiye ko hagira urwego rwita ku batangabuhamya hakagira umuntu ubaherekeza cyangwa se byibuze bakajya bagendera hamwe kugira ngo bunganirane mu rugendo.
Gutumiza abatangabuhamya bikorwa n’Urukiko hashingiwe ku mazina bahawe n’ababuranyi, Urukiko rukaba ari rwo rubishyurira itike n’ibindi bisabwa ariko ntiruteganya ubaherekeza.
Undi mutangabuhamya nawe yemeza ko yahuye n’izi mbogamizi ndetse hari n’abo biviramo kwinuba kujya gutanga ubuhamya. Ati “Nanjye nageze i Nairobi ndayoba mu kibuga cy’indege, nyoboje umuntu aho nyura njya ku ndege anyereka mu bwiherero”.
Akomeza avuga ko hari undi mudamu byateye ihungabana ku buryo yanze no kuzasubirayo, ubu bakaba bariho bagerageza kumuhumuriza bamwinginga ngo barebe ko yatinyuka. Bahuriza ko iyo bageze mu Bufaransa nta kibazo bagira kuko bahahurira n’abanyarwanda babafasha barimo na Alain Gauthier (umufaransa ufite ishyirahamwe rifasha gukurikirana abakekwaho Jenoside bari mu Bufaransa), ariko mu nzira ngo bibabera ihurizo rikomeye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, avuga ko ibi bibazo babizi ariko abajya gutanga ubuhamya ngo bagakwiye kujya bamenyesha Ibuka mbere ikabishakira umuti.
Agira ati “Bagenda insigane kandi haba harimo n’abajijutse basanzwe bagenda amahanga. Batumenyesheje mbere abazagenda twajya tubahuza n’abasanzwe bamenyereye ingendo kugira ngo bafashanye, bidashobotse tukaba twabashakira ubaherekeza”.
Ahishakiye avuga ko Ibuka igiye kuvugana n’ubushinjacyaha bukuru kugira ngo harebwe abahamagajwe niba hari uburyo babahuza mu kugenda. Cyakora na none ngo hazamo imbogamizi z’uko Urukiko rushobora guhamagaza abatangabuhamya rufite muri dosiye bitanyuze mu bushinjacyaha bw’u Rwanda.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, avuga ko abo bamenye ko bahamagajwe babafasha mu ngendo, ati “Nta kuntu tutabafasha. Tubafasha kubashakira urwandiko rw’inzira, amatike y’indege n’ibindi”. Nkusi avuga ko abahura n’izo mbogamizi bashobora kuba ari abagenda ku giti cyabo bitanyuze mu bushinjacyaha bukuru.
Urubanza rwa Barahira na Ngenzi rwatangiye kuburanishwa bwa mbere muri 2016, bakatirwa gufungwa burundu. Ni urubanza rwitezwemo abatangabuhamya batari bake bazaturuka mu Rwanda bajya gushinja ndetse no gushinjura, dore ko mu Rukiko rwa mbere humviswe abatangabuhamya 104.
Gérard M. MANZI