Kamonyi: Abana b’abahungu basaga 80 bishwe bakuwe mu migongo ya ba Nyina bashinyaguriwe

Mu gihe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeje mu gihe cy’iminsi 100, abantu bataramenyekana mu Murenge wa Nyarubaka kuri uyu wa 7 Kamena 2018 bakoze igikorwa kigayitse, cy’ubushinyaguzi ahaheruka kwibukirwa abana b’abahungu basaga 80 bishwe bakuwe mu migongo ya ba nyina muri Jenoside yakorewe abatutsi. Indabo zashyizwe ahibukiwe bazishwanyaguje.

Iki gikorwa kigayitse, cy’agashinyaguro cyo gushwanyaguza indabo zashyizwe ahiciwe abana b’abahungu basaga 80 bakuwe mu migongo ya ba Nyina muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyabaye kuri uyu wa kane tariki 7 Kamena 2018 mu Murenge wa Nyarubaka, Akagari ka Ruyanza, Umudugudu wa Gitega.

Aha hiciwe abana b’abahungu basaga 80 bakuwe mu migongo ya ba Nyina, haherutse kwibukirwa abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abakoze iki gikorwa, biraye mu ndabo zahashyizwe bibukwa barazishwanyaguza.

Murenzi Pacifique, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com kuri iki gikorwa cy’ubushinyaguzi, yagaye ndetse yamagana uwo ariwe wese wabikoze anasaba inzego zitandukanye kugira icyo zikora.

Yagize kandi ati” Birababaje cyane, ni igikorwa cy’ubushinyaguzi, ni ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hakwiye kugira igikorwa n’inzego zitandukanye. Ibi biratoneka cyane ababyeyi bahaburiye abana, intimba ibasubiza mu 1994.”

Murenzi, akomeza avuga ko iki gikorwa cy’ubushinyaguzi bwibasiye ahiciwe aba bana b’abahungu basaga 80 hanaherutse kubera umuhango wo kwibuka abana n’abagore kibangamira gahunda z’igihugu zigamije kubanisha abanyarwanda, gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda n’izindi. Murenzi atangaza ko abakoze ibi bataramenyekana.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →