• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
24/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
24/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
24/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Kamonyi: Abana b’abahungu basaga 80 bishwe bakuwe mu migongo ya ba Nyina bashinyaguriwe

Umwanditsi
June 8, 2018

Mu gihe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeje mu gihe cy’iminsi 100, abantu bataramenyekana mu Murenge wa Nyarubaka kuri uyu wa 7 Kamena 2018 bakoze igikorwa kigayitse, cy’ubushinyaguzi ahaheruka kwibukirwa abana b’abahungu basaga 80 bishwe bakuwe mu migongo ya ba nyina muri Jenoside yakorewe abatutsi. Indabo zashyizwe ahibukiwe bazishwanyaguje.

Iki gikorwa kigayitse, cy’agashinyaguro cyo gushwanyaguza indabo zashyizwe ahiciwe abana b’abahungu basaga 80 bakuwe mu migongo ya ba Nyina muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyabaye kuri uyu wa kane tariki 7 Kamena 2018 mu Murenge wa Nyarubaka, Akagari ka Ruyanza, Umudugudu wa Gitega.

Aha hiciwe abana b’abahungu basaga 80 bakuwe mu migongo ya ba Nyina, haherutse kwibukirwa abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abakoze iki gikorwa, biraye mu ndabo zahashyizwe bibukwa barazishwanyaguza.

Murenzi Pacifique, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com kuri iki gikorwa cy’ubushinyaguzi, yagaye ndetse yamagana uwo ariwe wese wabikoze anasaba inzego zitandukanye kugira icyo zikora.

Yagize kandi ati” Birababaje cyane, ni igikorwa cy’ubushinyaguzi, ni ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hakwiye kugira igikorwa n’inzego zitandukanye. Ibi biratoneka cyane ababyeyi bahaburiye abana, intimba ibasubiza mu 1994.”

Murenzi, akomeza avuga ko iki gikorwa cy’ubushinyaguzi bwibasiye ahiciwe aba bana b’abahungu basaga 80 hanaherutse kubera umuhango wo kwibuka abana n’abagore kibangamira gahunda z’igihugu zigamije kubanisha abanyarwanda, gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda n’izindi. Murenzi atangaza ko abakoze ibi bataramenyekana.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga