Ibitarigeze bibaho ndetse byafatwaga na benshi nk’ibidashoboka byabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2018 ubwo Perezida Donald Trump uyoboye Amerika yahuraga na Kim Jong-Un uyoboye Koreya ya ruguru. Aba baperezida bombi bahuriye muri Singapore baraganira nyuma y’igihe baterana amagambo.
Abaperezida b’ibihugu bibiri bitacanaga uwaka bicaranye baraganira, banditse amateka. Perezida Trump na Kim Jong-Un bahoraga barebana ay’ingwe bahuriye mu kirwa cya Sentosa ho mu gihugu cya Singapore kuri uyu wa 12 Kamena 2018.
Ni ubwa mbere ndetse bikaba amateka kubona Perezida wa Koreya ya ruguru n’uwa Amerika bahana ibiganza, bakiherera bakaganira. Donald Trump na Kim Jong-Un ngo bamaze igihe gisaga iminota mirongo ine bari bonyine n’abasemuzi babo baganira, nyuma yaho ngo baje kwicarana n’ababaherekeje basangirira ku meza amwe.
Uguhura kw’aba ba Perezida, kwitezweho imyanzuro irimo kuba Koreya ya ruguru yahagarika ikorwa ry’ibitwaro kirimbuzi n’ubushotoranyi bukunda kuyiranga. Hitezwe kandi ko Amerika iyifasha kuva mu kato imazemo imyaka ikagirirwa icyizere n’amahanga, igakurirwaho ibihano ikabasha kwigobotora ubukene bwayibase n’ibindi.
Ibitangazamakuru bitari bike ku rwego rw’isi byitabiriye ibi biganiro byahuje aba ba Perezida bombi, ni ibiganiro kandi benshi bategereje imyanzuro ibivamo dore ko uguhura kwabo kwagiye kubanzirizwa no guterana amagambo arimo no gutukana. Hari n’aho Trump yari yanze ko uguhura kwabo kuba uko byari byateguwe mbere ariko icyo gihe yaje kwisubiraho nyuma y’umunsi umwe gusa.
Yaba Perezida Donald Trump uyoboye Amerika, yaba uyu mugenzi we Kim Jong-Un uyoboye Koreya ya ruguru, bakunze kurangwa no guhangana, guterana amagambo akarishye n’imvugo benshi bavuga ko zitabereye abakuru b’ibihugu. Amatsiko ni menshi mu bigomba kuva mu biganiro byabo n’ishyirwa mu bikorwa by’ibyo bari bwemeranywe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com