Kamonyi-Rukoma: Hakozwe Umuganda wo kurwanya Malariya

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikorera mu Murenge wa Rukoma, abaturage n’abakozi mu bitaro bya Remera-Rukoma kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Kamena 2018 bakoze umuganda wo kurwanya Malariya. Muri uyu muganda hatemwe ibihuru hanatangwa ubutumwa butandukanye.

Igikorwa cy’umuganda wo kurwanya Malariya kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Kamena 2018 cyakorewe mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Kabande. Uyu muganda witabiriwe n’Abaturage, Abajyanama b’ubuzima, Umuyobozi w’Umurenge wa Rukoma, Umuyobozi w’ingabo zikorera muri uyu murenge hamwe n’umuyobozi n’abakozi b’ibitaro bya Remera-Rukoma.

Umuganda, wibanze ku gukora isuku hakurwaho ibihuru bikunze kwihishamo imibu byegereye ikigo nderabuzima, ibitaro bya Rukoma hamwe n’ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Rukoma.

Dr Theogene Jaribu aganira n’abitabiriye umuganda.

Mu butumwa bwahawe abitabiriye iki gikorwa cy’umuganda burimo; kurwanya Malariya, Kwishyura Ubwisungane mu kwivuza-Mituweli, guhangana n’ikibazo cya bwaki( imirire mibi) cyane cyane mu bana.

Dr Jaribu Theogene, Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukomo mu butumwa yahaye abaturage bitabiriye uyu muganda, yasabye abubatse kuboneza urubyaro hamwe no kugira isuku haba ku mubiri, aho batuye n’aho bagenda.

Dr Jaribu, yibukije buri wese ko arebwa n’ikibazo cyo kuboneza urubyaro, ko ntawe ukwiye kubyara abo atazabasha kurera no kwitaho. Ku kibazo cy’isuku, yibukije ko isuku ari isoko y’ubuzima ko ntawe ukwiye kureberera umwanda ngo aceceke.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, aganira n’abitabiriye uyu muganda, yasabye buri wese kumva akamaro k’ubwisungane mu kwivuza-Mituweli. Yasabye ko nta muturage n’umwe ukwiye kwicara adafite ubwisungane mu kwivuza cyane ko n’indwara ntawe iteguza.

Uretse gusaba no gukangurira abaturage kwishyura Mituweli, Gitifu Nkurunziza yanasabye abaturage bitabiriye iki gikorwa kurushaho guhangana n’ibibazo bya bwaki( imirire mibi).

Umuyobozi w’ingabo muri Rukoma na Gitifu w’Umurenge mu gikorwa cy’umuganda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurengebwa Rukoma, yabwiye abaturage ko aho igihugu kigeze mu iterambere ndetse n’abaturage gifite bamaze gutera imbere nta mwana w’umunyarwanda ukwiye kuba akirangwaho n’imirire mibi. Yasabye ko buri wese iki kibazo akigira icye, atanga umusanzu mu kurwanya imirire mibi cyane mu bana bato.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →