Ubufaransa: Abashinjura Ngenzi na Barahira bakomeje kuba bake

Mu rubanza rwitiriwe Kabarondo ruregwamo Ngenzi Octavien na Tito Barahira basimburanye ku buyobozi bwa Komini Kabarondo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abatangabuhamya bashinjura bakomeje kuba bake n’ubwo ari bo bajuriye.

Uruhande rw’abaregwa nirwo rwajuriye nyuma y’igifungo cya burundu bari bahawe n’Urukiko rwa mbere. Mu mpamvu batanze mu bujurire bwabo, bavugaga ko Urukiko rwa mbere rutigeze ruha umwanya uhagije abatangabuhamya babo bagombaga kubashinjura. Cyakora kugeza ubu mu batangabuhamya bamaze kumvwa n’Urukiko rw’Ubujurire, umubare munini ni uw’abashinja.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru Sehene Ruvugiro Emmanuel, ukurikirana uru rubanza umunsi ku wundi mu Bufaransa ku bufatanye bwa Pax Press na RCN – Justice & Démocratie, mu batangabuhamya 70 bamaze kumvwa n’Urukiko, 17 nibo bo ku ruhande rw’abaregwa.

Uyu munyamakuru aganira n’itangazamakuru ku wa 15 Kamena 2018, yagize ati: “Urukiko rugomba kwumva abatangabuhamya basaga ijana ho gato, ariko kuri ubu hamaze kwumvwa 70. Muri bo 17 nibo bo ku ruhande rw’abaregwa”.

Sehene abajijwe niba abo ari bo batanzwe n’abaregwa cyangwa se niba hari izindi mpamvu zituma batitabira, yavuze ko abunganira abaregwa bavuga ko bakeka ko baba baterwa ubwoba bwo kujya gushinjura, nyamara abagiyeyo bo bavuga ko nta kibazo gihari.

Agira ati “Nk’ubu umuvandimwe wa Barahira yaje gutanga ubuhamya, hari n’abandi bafunguwe (barangije igihano) baje gutanga ubuhamya. Urukiko rwababajije niba hari ikibazo bahura nacyo iyo basubiye mu Rwanda, bavuga ko nta kibazo na gito bagira”.

Akomeza avuga ko hari n’abari baragiye gushinjura mu rubanza rwa mbere, basubiyeyo mu bujurire kandi bakemeza ko nta kibazo byabateye. Sehene akomeza avuga ko hari n’umubiligi witwa Filip Reyntjens wari watumijwe nk’impuguke (expert) ariko nyuma yanga kuza ku mpamvu atagaragaje.

Nk’uko kandi bitangazwa n’uyu munyamakuru uhari, abashinjura ahanini mu buhamya bwabo bavuga ko batigeze babona Ngenzi na Barahira aho ibitero byagabwaga.

Abunganira Ngenzi na Barahira bakunze gusaba ko Urukiko rwaza mu Rwanda gukora iperereza mu buryo bwo kugira ngo bagere ku batangabuhamya benshi, ariko igihe uru rubanza rwateganirijwe basanga ari gito ku buryo bitabakundira ko baza mu Rwanda.

Nubwo uru rubanza rwakunze gufatwa n’itangazamakuru mpuzamahanga nk’igipimo ku mibanire y’ubufaransa n’u Rwanda, mu gihe rumaze ruburanishwa umunyamakuru uriyo avuga ko rutitabiriwe n’itangazamakuru ry’Ubufaransa. No mu Rukiko abaza kurukurikirana ngo ni bake cyane.

Sehene ati “Ugira utya ukabona haje nk’umwana umwe wa Ngenzi, ubushize nabonye n’uwa Barahira. Abantu baba abanyarwanda n’abanyamahanga ntibakunze kurwitabira, uretse bake baba baje gushyigikira abaregera indishyi”.

Abaregera indishyi muri uru rubanza ni abantu 26 hamwe n’imiryango 7 (Parties civiles) ari yo Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR),  SURVIE, Fédération Internationale des Ligues des Droits de l’Homme (F.I.D.H.), Ligue des droits de l’Homme (LDH), Ligue Internationale contre le Racisme et l’Antisémitisme (L.I.C.R.A.),  Communauté Rwandaise de France na Ibuka France.

Gérard M. MANZI

Umwanditsi

Learn More →