Ubufaransa: Urubanza rwa Ngenzi na Barahira rwabaye imbarutso yo kugaruka ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside

Ngenzi Octavien na Tito Barahira, bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Basimburanye ku kuyobora icyahoze ari Komine Kabarondo mbere ya jenoside. Barimo kuburanishwa mu rukiko rw’ubujurire mu Bufaransa. Bumwe mu buhamya bumaze gutangwa kuri bo, ngo bwabaye imbarutso yo kugaruka k’uruhare rw’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside.

Mu rukiko rw’Ubujurire rwo mu gihugu cy’Ubufaransa, kuva tariki 2 Gicurasi kuzageza tariki 6 Nyakanga 2018 haraburanishirizwa urubanza ruregwamo Ngenzi Octavien na Tito Barahira. Bombi basimburanywe mu kuyobora icyahoze ari Komine Kabarongo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu buhamya bumaze gutangwa, hongeye kumvikana uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Sehene Ruvugiro Emmanuel, umunyamakuru woherejwe mu Bufaransa na Pax Press( Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro) ku bufatanye na RCN-Justice &Democratie gukurikirana iby’uru rubanza, atangaza ko umutangabuhamya witwa Col. Guillaume Ancel, yavuze ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubuhamya bwa Col Guillaume ngo bwabaye imbarutso yo kugaruka kuri uru ruhare rw’Ubufaransa.

Mu kiganiro Sehene Ruvugiro Emmanuel yagiranye n’itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press tariki 15 Kamena 2018 yagarutse ku buhamya bwa Col. Ancel n’uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside.

Ngenzi na Barahira.

Yagize ati “ Ubuhamya bwa Col. Guillaume Ancel, yagaragaje ko ingabo z’Ubufaransa muri Turquoise zaje zifite Misiyo yo kurasa Kigali, kurwana na FPR no gusubiza ku butegetsi Leta y’abatabazi.”

Col. Guillaume Ancel, mu buhamya bwe kandi ngo agaragaza uburyo ingabo z’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zarebereraga abicwaga, zagatanga intwaro zikanashyigikira ubwicanyi n’ibindi.

Muri uru rubanza, Sehene yabwiye abanyamakuru ko nubwo rwagiye ruvugwa kenshi n’ibitangazamakuru by’amahanga kuva mu gufatwa kwabo n’igihe baburanishwaga bwa mbere, kuri iyi nshuro ubwo ngo ruri mu bujurire nta tangazamakuru ryarwitabiriye.

Uretse kandi n’itangazamakuru, uru rubanza kugera tariki ya 15 Kamena 2018 ubwo rwari ku munsi warwo wa 25 wiburanishwa ngo usanga muri rusange rutitabirwa.

Muri uru rubanza, ngo no mu batangabuhamya basaga 70 bamaze kunyura imbere y’inteko y’abacamanza iburanisha, nubwo byari byitezwa ko abo ku ruhande rw’abaregwa ( Ngenzi na Barahira) aribo bashobora kuba benshi, siko ngo byagenze kuko ab’uruhande rw’abaregera indishyi nibo bitabira ari benshi mu gihe Ngenzi na Barahira ari bo bari bajuririye urukiko.

Mu rukiko rwaburanishije mbere Octavien Ngenzi na Tito Barahira, rwari rwabahamije ibyaha rubakatira igihano cy’igifungo cya burundu ari nabwo nyuma baje kujuririra igihano bahawe mu mikirize y’urubanza ubu bakaba bari mu rw’ubujurire.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →