Jenoside: Abaturage barasaba kujya baganirizwa mbere ku manza zibera mu mahanga

Abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barasaba ko bajya baganirizwa mbere ku manza zigiye kuburanishirizwa mu mahanga ku bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside kuko nabo bibafasha kwitegura kuzigiramo uruhare. 

Ibi babisabiye mu gikorwa RCN Justice et Démocratie ifatanije n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamazemo iminsi baganiriza abaturage b’Umurenge wa Kabarondo ku rubanza rwitiriwe Kabarondo ruregwamo Tito Barahira na Ngenzi Octavien basimburanye ku buyobozi bwa Komini Kabarondo.

Binyuze mu mushinga ‘Justice et Memoire’, RCN Justice et Démocratie, Haguruka, Kanyarwanda, AMI na AVP bafatanije n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) bakurikirana uru rubanza rwatangiye taliki ya 2 Gicurasi 2018 kugira ngo barugeze ku banyarwanda ariko by’umwihariko banasobanurira abaturage ba Kabarondo aho rugeze n’imyanzuro izaruvamo kugira nabo bamenye ubutabera bahawe ku byaha byabakorewe.

Juvens Ntampuhwe ukorera RCN Justice et Démocratie aganiriza abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside muri Kabarondo, yabasobanuriye ko Ngenzi na Barahira bariho baburanira mu Bufaransa kandi ibyaha bakurikiranweho babikoreye i Kabarondo bakanabikorera abaturage ba Kabarondo, ati “Ni namwe ba Kabarondo mwakabaye aba mbere kumenya ubutabera muhawe”.

Yakomeje ababwira ihame rivuga ko iyo ubutabera butanzwe ariko ntibumenyekane bufatwa nk’ubutabera butatanzwe, ati “Ni ngombwa ko abagizweho ingaruka bamenya uko urubanza rugenda”.

Barashima bakanasaba

Abahagarariye Ibuka, AVEGA, AERG na GAERG muri Kabarondo bishimira iki gikorwa cyo kubaganiriza ku rubanza rubera mu Bufaransa nyamara rureba abanyarwanda n’abaturage ba Kabarondo by’umwihariko.

Umwe ati “Ni byiza ko dusobanurirwa tukanabwirwa uko urubanza rwa bariya bagabo rugenda kuko nitwe bahemukiye nyamara imyaka n’imibereho ya bamwe mu barokotse hano ntiyatuma bamenya ibibera Iburayi mutabigizemo uruhare”.

Undi mukecuru uzi neza Ngenzi ndetse n’ibikorwa bye kuva mu 1990 ubwo hahigwaga ibyitso, avuga ko iyo ibiganiro nk’ibi biba byarabaye mbere y’urubanza yakabaye yaramenye n’inzira yanyuramo akajya gutanga ubuhamya bwe.

Ati “Kuva mu 1990 Burugumesitiri Ngenzi yahoraga ayoboye umuganda wo guhiga abo bavugaga ko bahishe Inkotanyi. Mu 1994 yagendaga avumbura abantu aho bihishe ngo abajyane ku Kiliziya… Iyo muza kutubwira amakuru nk’aya mbere (y’urubanza) mba naramenye uko njya kuvuga ibi n’ibindi muziho”.

Umwe mu bagiye gutanga ubuhamya, avuga ko kugenda batateguwe [batiteguye] bigira ingaruka ku buhamya bwabo, ati “Baraza bakakubwira ngo uzajya gutanga ubuhamya, bagukura Kabarondo bakakuriza indege no mu Bufaransa ngo ba. Ukarazwa mu mazu utigeze uraramo, ugahura n’abavuga igifaransa utakizi… mugitondo bati vuga ibyo uzi kuri aba bantu”. Avuga ko ibi bitera ubwoba n’ihungabana, atari uko umuntu aba adafite amakuru ahubwo ari igihunga cy’uburyo aba yagiyemo no mu bantu atamenyereye ndetse atanateguwe.

Umwe mu bahagarariye Ibuka muri Kabarondo, nawe yemeza ko bikwiye ko abajya gutanga ubuhamya bajya bategurwa neza kugira ngo n’ubuhamya bwabo burusheho kugira ireme.

Ati “Kubategura mvuga si ukubabwira ibyo bazavuga cyangwa kubibutsa ibyo babayemo kuko ntawubizi kubarusha, ahubwo ndavuga kubateguza, ukabereka ko urugendo ari rushya kuri bo ariko rugendeka, ukamusobanurira itandukaniro ry’umushinjacyaha na Avoka, …”.

Atanga urugero rw’umusaza bajya Arusha gushinja Semanza wayoboraga Komini Bicumbi, bamwinjiza mu Rukiko bamwereka umurongo w’abaregwa aho bicaye mu birahure ngo yerekane Semanza, avuga ko ntawurimo muri abo. Ati “Nyamara uyu musaza bari baturanye imyaka yose. Ni igihunga n’ihungabana aterwa n’ibihe yabayemo byabimuteye”.

Uyu muyobozi muri Ibuka avuga ko Jenoside itabaye Kabarondo gusa kandi n’imanza zo mu mahanga zitarangiriye kuri Barahira na Ngenzi, agasaba ko izindi manza zizajya zimenyekana ko zigiye kuburanishirizwa hanze hajya haba ibiganiro bimenyesha abaturage izo manza mbere, ati “Byajya bituma n’uwo bireba yitegura mbere akumva ko isaha n’isaha yahamagarwa akajya gutanga ubuhamya bwe”.

 Gérard M. MANZI

Umwanditsi

Learn More →