Kabarondo: Babangamiwe no kutamenya amakuru y’urubanza rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Komine Kabarondo nti bamenya amakuru y’imigendekere y’urubanza  rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira baburanira mu Bufaransa. Kutamenya aya makuru, ngo bituma bumva bameze nk’aho uru rubanza rutabareba kandi aribo bahemukiwe, ari nabo bajya kurutangamo amakuru byaba gushinja no gushinjura.

Octavien Ngenzi na Tito Barahira, bombi bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bakoreye mu cyahoze ari Komine Kabarondo basimburanye kuyobora. Bari mu rukiko rw’ubujurire mu gihugu cy’Ubufaransa aho urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa tariki 2 Gicurasi rukazapfundikirwa tariki 6 Nyakanga 2018.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 I Kabarondo, bavuga ko batajya bamenya neza amakuru y’uru rubanza rubera mu Bufaransa mu gihe ibihavugirwa aribo byakorewe ndetse bikanabagiraho ingaruka. Kutamenya aya makuru kandi ari nabo bakurwamo abatangabuhamya byaba mu gushinja no gushinjura ngo basanga bidakwiye, cyane ko ngo bisa n’ibibashyize ku ruhande mu gihe ibibera muri uru rukiko bigaruka ku mateka y’ibyababayeho bikanabagiraho ingaruka.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi I Kabarondo wanagiye gutanga ubuhamya mu Bufaransa yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati “ Dukeneye kumeya amakuru abera mu rubanza nka bene urubanza, kumenya uko rutangiye n’uko rushoje, amakuru yarwo uko rwaburanishijwe kugira ngo tube twanamenya uko twakurikirana indishyi zacu, tunamenye ko ubutabera koko bwakoze akazi kabwo.”

Bamwe mu bitabiriye ikiganiro.

Akomeza agira ati “ Urukiko ruturi kure, urukiko rwo mu Rwanda uragenda ukanabaza gerefiye cyangwa ukaba wanabonana na Perezida w’urukiko, ukamubaza uko urubanza byifashe, none twe ntawe tuba turi bubaze.”

Undi agira ati “ Dukeneye uburyo bwo kubona amakuru y’uru rubanza kuko ni urwacu, nitwe twanyujijwe muri aya mateka aba bagabo barimo babazwa, iyo utamenye amakuru uba wahombye hafi ya byose kuko ibintu ni amakuru, iyo ufite amakuru make ku kintu ugira bike wagira menshi ukaba wungutse byinshi, turifuza kumenya amakuru y’ibibera hariya umunsi ku wundi.”

Mu gihe aba baturage barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 I Kabarondo bibaza ibibazo ku kubona amakuru y’imigendekere y’urubanza Ngenzi na Barahira barimo kuburana mu rukiko rw’ubujurire mu Bufaransa, umuryango RCN- Justice & Democratie ufatanije n’imiryango nka; Pax press ( Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro), Haguruka, Kanyarwanda na AVP bagiye I Kabarondo tariki 19 Kamena 2018 kuganira nabo, basangira amakuru kuri uru rubanza kuva rwatangira, bahabwa kandi umwanya wo kubaza banatanga ibyifuzo nk’abantu urubanza rureba.

Juvens Ntampuhwe, akorera RCN-Justice & Democratie, atangaza ko bigoye ko umuturage yakwicara mu rukiko aho urubanza rubera ngo akurikirane ibihabera cyane ko urukiko ruri kure no kuhagera bikaba bihenze.

Ntampuhwe, yijeje abaturage ko muri iki gihe urubanza rurimo kuba, umuryango akorera hamwe n’indi miryango bakorana bazajya bagerageza kubageraho buri wa kabiri mu nteko z’abaturage, bakabasangiza amakuru y’imigendekere y’urubanza.

Yasabye kandi aba baturage kujya bakurikirana amakuru mu bitangazamakuru bitandukanye, cyane ko nka Pax Press yohereje mu Bufaransa umunyamakuru uhora mu rukiko agatangariza amakuru ibitangazamakuru bikorana nayo n’abandi bamwiyambaje buri munsi uko urubanza rwagenze.

Muhinkindi Marie Chantal, umukozi w’umurenge wa Kabarondo ushinzwe irangamimerere wakiriye itsinda ryaganiraga n’aba baturage, yashimye cyane iki gikorwa cyo kuza gusangiza amakuru abaturage kuri uru rubanza rubera aho buri wese bitamworohera kugera no kubona amakuru.

Muhinkindi ahagaze ashima abateguye iki gikorwa.

Muhinkindi, avuga ko abaturage ba Kabarondo bagiye bahabwa amakuru y’imigendekere y’uru rubanza kuzageza rushojwe byaba ari ibintu byiza cyane. Avuga ko ibivugirwa muri uru rukiko kuri Ngenzi na Barahira ku byaha bakoreye muri kabarondo bayoboye, ngo benshi muri aba baturage babinyuzemo bibabagiraho ingaruka zitandukanye by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Octavien Ngenzi na Tito Barahira, urukiko mu rubanza rwabo rwambere rwari rwabakatiye igihano cy’igifungo cya burundu, ntabwo bakishimiye ari nayo mpamvu yabateye kujurira aho urubanza mu bujurire rwatangiye Tariki 2 Gicurasi rukaba ruteganijwe gupfundikirwa Tariki 6 Nyakanga 2018. Bombi, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Manzi, Umunyamakuru wagiye ayoboye itsinda rya bagenzi be bakorana na Pax Press yijeje abaturage kujya babona inkuru ku rubanza rwa Ngenzi na Barahira.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →