Kamonyi: Umwana w’imyaka 13 yaguye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Kabagesera mu Mudugudu wa Rubuye, kuri uyu wa 24 Kamena 2018 cyahitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 13 wari ugiye gushaka amabuye y’agaciro.

Kuri iki cyumweru tariki 24 Kamena 2018 ahagana i saa sita n’igice z’amanywa, umwana w’imyaka 13 y’amavuko yahitanywe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro ubwo we n’abandi babiri bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro muri iki kirombe giherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Kabagesera ho mu Mudugudu wa Rubuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yemezwa kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabagesera iki kirombe giherereyemo. Yabwiye intyoza.com ati ” Ni ikirombe kiba mu Mudugudu wa Rubuye cy’uwitwa James Mulisa ufite Kampanyi, umwana yari kumwe n’abandi babiri, ako k’imyaka 13 niko kapfuye, akandi byagafashe amaguru ariko kabona uko kavamo ntacyo kabaye.”

Nyiri iki kirombe nubwo ubuyobozi buvuga ko kitakoraga, twagerageje ku mushaka kuri terefone ye ngendanwa turamubura, tumuha ubutumwa bugufi nti twabona igisubizo. Iki kirombe kivugwa ko kitakoraga nta muzamu cyagiraga, ibintu ubuyobozi nabwo bubona nk’ikibazo.

Amakuru agera ku intyoza.com kandi ahamya ko iki kirombe cyanacukurwaga hashingiwe ku byangombwa byitwa ko nyiracyo yari akiri mu bushakashatsi(igerageza), nta cyangombwa nyacyo cyo gucukura. Abaganiriye n’umunyamakuru kandi bahamya ko imicukurire yo mu birombe mu Karere ikomeje guteza ibibazo bitandukanye bijyanye n’uburyo ubu bucukuzi bukorwamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →