Abakora umurimo wo gutwara Abagenzi kuri moto bakorera mu karere ka Kicukiro, ku wa mbere tariki 25 Kamena 2018 bakanguriwe kwirinda ibyaha, byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora ndetse n’ibindi muri rusange.
Ubu butumwa babuherewe mu biganiro bagiranye n’Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mukunde Angélique; bikaba byarabereye ku Kibuga cy’umupira w’amaguru cy’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro riri mu murenge wa Niboyi ahari hateraniye Abamotari bagera kuri 500.
Mu kiganiro Mukunde yagiranye na bo yababwiye ko bimwe mu byaha bamwe mu bamotari bajya bakora harimo gushikuza Abagore n’Abakobwa amasakoshi, telefone ngendanwa n’ibindi bintu bitandukanye baba bafite mu ntoki cyangwa baba bahetse ku mugongo, ubufatanyacyaha mu bujura bwa moto, gutunda ibiyobyabwenge, no guhohotera Abagore n’Abakobwa.
Yababwiye ati,”Abakora ibi byaha; ndetse n’ibindi tutarondoye basiga icyasha abatabikora. Murasabwa mwese kugira imico izira amakemwa; kandi mujye muhwitura bagenzi banyu banyuranyije n’amategeko abagenga, ndetse n’abanyuranyije n’Amabwiriza ngengamikorere mwishyizeho.”
Yabaganirije kandi ku isuku n’umutekano; aha akaba yarababwiye ko umwanda ari intandaro y’uburwayi butandukanye; kandi ko nta mutekano umurwayi agira kuko aba ababajwe n’umubiri, ndetse ko aba afite impagarara mu ntekerezo.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yagize kandi ati,” Twese twahigiye guharanira ko Kigali iba Umujyi utoshye, urangwamo isuku n’umutekano. Mukwiriye kurangwa n’isuku; haba ku mubiri, imyenda n’ibikoresho byose mukoresha igihe mutwara abagenzi. Murasabwa kandi kwirinda kujugunya imyanda aho mubonye hose; ahubwo mukayishyira ahabugenewe; kandi mugire uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha mutanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zibikumira; atuma kandi zifata uwabikoze.”
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ngabo yabwiye abo Bamotari ko bamwe muri bagenzi babo bajya bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge kuri moto babivanye mu gace runaka babijyana ahandi; abandi bakaba bafatwa bahetse ababikwirakwiza.
Yagize ati,”Ukwishora mu biyobyabwenge bihanwa n’amategeko. Ingaruka zo kubyishoramo harimo igifungo, gucibwa ihazabu, gutera ubinywa gukora ibyaha; kandi bimutera uburwayi butandukanye butuma adakora ngo yiteze imbere. Murakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge; kandi mwirinde gufasha ababikwirakwiza.”
SP Ngabo yagiriye inama abo bamotari yo kurangwa n’ubushishozi kugira ngo birinde kuba ibikoresho by’abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abatwara ibindi bitemewe n’amategeko nka magendu.
Yavuze ko abanywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya umutekano muri rusange birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohotera rishingiye ku gitsina; bityo ko buri wese akwiriye kuba Umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, ikoreshwa, icuruzwa, itundwa n’inyobwa ryabyo atungira agatoki inzego zibishinzwe ababikora.
Yasabye aba bakora imirimo yo gutwara abagenzi kuri moto kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka; aha akaba yarababwiye ko kwica amategeko y’umuhanda ari ugushyira mu kaga ubuzima bwabo, ndetse n’ubw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel yabwiye bagenzi be ati,” Mu bo dutwara kuri moto hashobora kubamo abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge cyangwa abagiye gukora ibyaha bitandukanye. Turasabwa kurangwa n’ubushishozi kugira ngo tutorohereza abantu nk’abo kugera ku byo bagambiriye; ahubwo igihe tugize uwo dukekaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko tukihutira kubimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe.”
Yagize kandi ati,”Iyi mirimo idutunze ikanadutungira imiryango tuyikora mu bwisanzure kubera ko mu gihugu hari umutekano usesuye. Dukwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Dukwiriye kandi kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo twirinde impanuka. Tugomba kandi guhwitura bagenzi bacu bica amategeko ajyanye n’imirimo dukora; kandi tukarangwa n’isuku hose.”
Intyoza.com