Atangiza ku mugaragaro ikigo cy’uruganda rwa Volkswagen mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kamena 2018, Perezida Kagame yatangaje ko iyi ari inkuru nziza kuri Afurika, ko ndetse bikuraho imyumvire kuri bamwe y’uko Afurika ariyo itabwamo ibyakoreshejwe ahandi. Umwaka wari ushize uru ruganda rutegerejwe.
Uruganda rwa Volkswagen rwamamaye ku Isi by’umwihariko mu gihugu cy’Ubudage aho rufite ikicaro gikuru, kuri uyu wa gatatu tariki 27 Kamena 2018 rwatangije ku mugaragaro ibikorwa byarwo mu Rwanda, aho ikigo cyarwo kiswe” Volkswagen Mobility Solutions Rwanda” kizajya giteranyiriza imodoka.
Perezida Paul Kagame niwe watangije ku mugaragaro ibikorwa by’ikigo cy’uru ruganda rwari rumaze igihe kigera ku mwaka rutegerejwe. Yashimye iki gikorwa ndetse atangaza ko ari cyiza kuri Afurika by’umwihariko ku Rwanda kuko ngo ari intambwe nshya y’urugendo rw’impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu cy’u Rwanda.
Yagize kandi ati “ Ni inkuru nziza kuri Afurika, kuko bigaragara ko inganda zikomeye z’I Burayi zitamenyekanisha ibyo zikora muri Afurika gusa kuko zanahakura abaguzi.”
Perezida Kagame, yatangaje kandi ko gukora imodoka nshya bizakuraho imyumvire yo kumva ko Afurika ariho hatabwa ibintu byakoreshejwe n’abandi.
Umukuru w’Igihugu kandi, yatangaje ko Afurika n’u Rwanda bakwiye ibyiza, ko uyu mugabane udakwiye kuba ikimpoteri cy’imodoka zishaje cyangwa ikindi kintu cyakoze.
Mu gutangira ibikorwa byo guteranyiriza imodoka zayo mu Rwanda, ikigo cy’ uruganda rwa Volkswagen ngo kizatangirana n’amoko abiri. Ayo ngo ni VW polo na VW Passat nk’uko Rugwizangoga Michaella, umuyobozi wa Volkswagen mu Rwanda yabitangaje.
Iki kigo cy’uruganda cyiswe “ Volkswagen Mobility Solutions Rwanda” kizakorera mu gice cyahariwe inganda I Masoro ho mu karere ka Gasabo, biteganijwe ko kizajya giteranyiriza mu Rwanda imodoka 5000 ku mwaka.
intyoza.com