Kayonza: Abaturage b’Umurenge wa Gahini biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano

Ku itariki ya 26 Kanama 2018, abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harelimana Jean Damascene ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere Superintendent of Police (SP) Octave Butati Mutembe bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Gahini mu nteko rusange y’abaturage yareberaga hamwe uko umutekano w’Umurenge wa Gahini wifashe muri rusange no kumva no gukemura ibibazo by’abaturage by’umwihariko.

Harelimana yasabye abaturage bari bitabiriye iyo nteko rusange ko bagomba buri gihe gushyira imbaraga muri gahunda y’ijisho ry’umuturanyi kuko ari gahunda iboneye yafasha mu gukumira ibyaha.

Yabasabye kandi kwita no gushyira gahunda za Leta mu bikorwa, birinda ndetse banabungabunga ibyo Leta yamaze kugeraho.

Yanakanguriye abaturage kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho, kuko hari abajura bitwikira ijoro bagatobora amazu bakiba ibikoresho basanzemo.

Yakomeje avuga ariko ko ubu bujura bushobora kwirindwa cyangwa bukagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, ndetse n’ababukoze bagashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.

Yasoje avuga ko umutekano atari uwa Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano gusa,  kuko umutekano areba buri wese .

Muri iyo nama, SP Mutembe yakanguriye abaturage gutangira ku gihe amakuru y’abajura, abacuruza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano, abasaba ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze kurwego rwe,  akaba yanasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wabo, barushaho kwitabira amarondo.

Yagize ati:” Mbere na mbere umutekano ni uw’abaturage, ni nayo mpamvu tubasaba kurwanya ibiyobyabwenge biba biri mu baturage kuko baba bazi aho biri kuko aribo babinywa, bakanabicuruza. Uruhare rwabo rwa mbere ni ukumenyesha inzego z’umutekano aho biherereye, ababinywa n’ababicuruza bagahanwa, kugirango urubyiruko rwacu rutazakomeza kwicwa n’ibiyobyabwenge kandi duhari nk’inzego z’umutekano n’iz’abaturage.”

Yanabwiye abo baturage ati:” Dukwiye gushyira hamwe tukarwanya ikwirakwizwa, ubucuruzi ndetse n’inyobwa ry’Ibiyobyabwenge dushyiraho ingamba zifatika zo kubikumira”.

SP Mutembe yabasobanuriye ko  ibiyobyabwenge bishobora kandi kubatera uburwayi butandukanye, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi abasaba kujya batanga amakuru y’ababikora.

Yabakanguriye gukomeza ubufatanye bwiza bafitanye na Polisi y’u Rwanda, abasaba gukora amarondo y’umwuga no gutanga amakuru kandi vuba mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Nyuma y’inama, abaturage biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, aha Karemera Thelesphore akaba yaragize ati:” Tugiye kwihatira gukomeza gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange, twongera imbaraga mu marondo, ndetse no gukoresha neza ikaye y’umudugudu”.

Inama nk’izi kandi zanabereye hirya no hino mu gihugu, nko mu karere ka Gasabo, Kirehe, Musanze, Karongi, Nyamagabe no mu tundi turere tw’igihugu.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →