• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Rubavu: Polisi yafashe ibiro icumi by’urumogi n’udupfunyika 1500 twarwo

Umwanditsi
June 29, 2018

Muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kurwanya ukwishora mu  biyobyabwenge, tariki 25 Kamena 2018 yakoze imikwabu mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi igamije gutafa abishora mu biyobyabwenge, ifata urumogi rungana n’ibiro 10 n’udupfunyika 1500 twarwo.

Ibiro icumi byafatiwe mu rugo rw’uwitwa Karekezi Samson utuye mu kagari ka Gikombe, mu murenge wa Rubavu. Uyu mugabo yahise acika akibona Polisi; inzego z’umutekano zikaba zikomeje kumushaka.

Habimana Hamdan na Sibomana Samuel ni bo bafatanywe udupfunyika 1500 twarwo; aba bombi bakaba barafatiwe mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi. Polisi ikibafata yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha vuba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko gufatwa k’uru rumogi byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bahatuye bamenyesheje  Polisi ko bakeka ko aba babiri n’uriya wacitse binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu babikuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’U Rwanda.

CIP Gasasira yashimye abatanze amakuru yahaye intandaro y’ifatwa rya bariya babiri; asaba abatuye iyi Ntara muri rusange kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; kandi bagatanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha muri rusange  n’icyahungabanya umutekano.

Urumogi rufatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganyijwe n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

CIP Gasasira yaburiye abishora mu biyobyabwenge agira ati,” Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya. Ababyinjiza mu gihugu, ababitunda, ababicuruza, ababinywa n’ababikoresha baragirwa inama yo kubireka.”

CIP Gasasira, yerekanye ingaruka zo kubyishoramo agira ati,”Nk’uko byitwa, Ibiyobyabwenge biyobya ubwenge bw’ubinywa. Ni yo mpamvu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana kubera ko nta bwenge na buke aba afite.”

Yavuze ko Ibiyobyabwenge bitera ubukene kuko iyo bifashwe biratwikwa cyangwa bikamenwa; kandi ko umuntu ubifatanywe afungwa; kandi agacibwa ihazabu; bityo asaba buri wese kubyirinda.

Mu rwego rwo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ifatanya z’izindi nzego gukangurira Abaturarwanda kubyirinda igaragaza ingaruka zo kubyishoramo.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga