Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Amahoro muri Santarafurika bavuye abaturage ku buntu

Ku italiki ya 30 Kamena 2018, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA) mu gihugu cya Centafrica bavuye  ku buntu abaturage batuye mu mujyi wa Bangui muri iki gihugu.

Ubu buvuzi bwahawe abaturage basaga 400 barimo abakuru n’abato, basuzumwe indwara zitandukanye ndetse banahawe imiti yazo.

Iki gikorwa cyo kuvura aba baturage, Polisi ikaba yaragifatanyije n’indi miryango bakorana mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Centrafrica.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri MINUSCA,Maj Gen. Muhammed Selloum n’abayobozi bakuru b’iki gihugu.

Mu ijambo rye, Major Gen. Muhammed Selloum, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa kiza yakoze cyo kuvura abaturage ku buntu.

Yaragize ati” MINUSCA iri muri iki gihugu cyanyu kugirango ibarinde mu buryo butandukanye burimo no kugira amagara mazima, ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda yaje kubavura indwara zitandukanye.”

Umuyobozi wungirije  w’akarere ka 8  mu mujyi wa Bangui, Andre Ndemangou, nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyiza bakoze baha imiti ku buntu abaturage batuye muri kariya gace.

Yagize ati” Malaria n’inzoka zo mu nda n’indwara zikunze kugaragara muri aka gace cyane cyane ku bana bato, ndabashimiye rero ku gikorwa cyiza nk’iki mwakoze mubaha imiti”.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica, Assistant Commission Sam Rumanzi (ACP), yavuze ko  umutekano uhera ku kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati” Turashimira abayobozi b’akarere ka 8 badufashije bakaduha aho tuvurira aba baturage, rero ntabwo wacungira umutekano umuntu mu gihe afite ubuzima bubi ,niyo mpamvu Polisi yabanje gutanga ubuvuzi ku buntu ku baturage batuye muri aka gace”.

Yakomeje ababwira ko bari muri kiriya gihugu mu buryo bwo kubacungira umutekano kandi ko no mu bindi bikorwa bazakomeza gufatanya.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →