Kamonyi-Rukoma: Gukorera mu Isibo byabaye igisubizo mu kwesa Imihigo

Ubuhamya bw’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Taba ho mu Murenge wa Rukoma ku kamaro k’amasibo bushimangira imbaraga z’Isibo mu kwesa imihigo. Abagize isibo yo Gukunda igihugu bigaragaje mu nteko y’abaturage kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nyakanga 2018, bahamije ingamba bafite n’ibyo bamaze kugeraho babikesha kuba mu Isibo.

Ubwo yaganiraga n’abaturage b’Akagari ka Taba kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nyakanga 2018 mu nteko y’abaturage, Nkurunziza Jean de Dieu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabakanguriye gukorera byose mu Masibo, bagamije kugera heza bifuza, bakoresheje Isibo nk’igisubizo cy’abishyize hamwe.

Nkurunziza yagize ati” Ibyiza byo gukorera mu isibo, kuba mu isibo ni nk’ibyiza byo gutura ku Mudugudu, abantu muramenyana, mukorera hamwe, mujya inama kandi mukayigirana, nta kibananira kuko muba mwashyize imbaraga zanyu hamwe.”

Yakomeje abwira aba baturage b’Akagari ka Taba ko benshi mu bamaze kugira aho bigeza, henshi mu Mirenge ibari imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikorwa babikesha gukorera no kuba mu masibo, yakanguriye buri wese kugira isibo abarizwamo mu nyungu z’abaturabe bose n’igihugu muri rusange.”

Bamwe mu baturage bitabiriye inteko y’abaturage.

Icyumweru kimwe, ni ukuvuga kuwa kabiri w’icyumweru cya tariki 10 Nyakanga 2018 buri muturage yasabwe kuba azi isibo abarizwamo, kumenya ikivugo cyayo no kumva akamaro ko kuba mu isibo ku buryo aho yaba ari hose yabisobanurira abandi.

Mu Nteko y’abaturage b’Akagari ka Taba, Isibo yo gukunda Igihugu yahize andi masibo mu kwitabira no kugaragaza ko bazi agaciro ko kuba mu Isibo. Ni isibo igizwe n’ingo 35 ikagira umukuru wayo bafatanya mu buryo bwo kuzuzanya mu kwesa imihigo no kumenya uburyo batwara kandi bagakemura ibibazo byo mu Isibo bahuriyemo.

Gitifu Nkurunziza imbere y’abaturage ayoboye abakangurira kuba mu masibo.

Hagenimana Davide, ayoboye Isibo yo Gukunda Igihugu ibarizwa mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Taba. Yagize ati ” Nyoboye Isibo yo Gukunda Igihugu, dushyize hamwe mu ngo 35 mfite. Nk’ubu turimo kubaka amazu y’abatishoboye, ejo twagiyeyo nta n’umwe ubuze, ingo zose mu isaha imwe mba nzinyuzemo kandi twese tugakorera hamwe ufite ikibazo nkamumenya cyangwa tugahana amakuru.”

Akomeza agira ati ” Niyo bampamagara nijoro, isibo ni nto mpita mbanyuramo tukumvikana icyo gukora buri wese mu bushobozi afite kandi ntawe utwigimba. Iyo hari abagiranye amakimbirabe irondo rikahagera mbere babanza kubaza ushinzwe isibo tukamenya uko dutwara ikibazo kandi hagati yacu nta kinanirana, kumenya abana b’inzererezi ntabwo wabayoberwa mungo 35, duhana amakuru tugafashanya kwesa Imihigo nk’Abesamihigo.”

Hagenimana, avuga ko mu mezi atatu Isibo yo gukunda igihugu imaze iriho imaze kubageza kuri byinshi birimo; Kuba nta mwana w’inzererezi uyirangwamo kandi byose babikesha ubufatanye bw’abayigize, tuganira hagati yacu nk’abagize isibo ku buryo tugerageza gushakira umuti ibibazo bivutse mu isibo.

Moise Uwineza, umuturage ubarizwa mu isibo yo gukunda igihugu yabwiye intyoza.com ati” Isibo ni itsinda rigizwe n’abantu runaka, umugabo umwe ntabwo yigira kandi ngo inkingi imwe ntiyubaka inzu. Iyo turi mu itsinda rimwe habaho gukemura ibibazo dufatanije, umwe ashobora kugendesha inzu cyangwa ikaguruka abandi bakagutabara kubera ko mushyize hamwe, iyo umuntu arwaye baramuvuna bakamushyira mu ngobyi, abasigaye mu rugo niba nta bandi bahari rya tsinda rikaba rihari.”

Akomeza ati ” Twese ntabwo twize kimwe, ushobora kujya mu buyobozi bakaguha urwandiko ruri mu cyongereza cyangwa igifaransa, mu ngo z’isibo hari abashobora kunganira abatabasha kwisobanurira, abasaza n’abana batazi gusoma bigishwa n’ababizi kandi umusaruro ukagaragara. Nta muntu muri twe ushobora kuyoberwa aho izina rye riri kuri Mituweli azira ko atazi gusoma, akamaro ko kubana dushyize hamwe nk’isibo karenze uko bamwe bagatekereza, byaba byiza buri munyarwanda agize Isibo abarizwamo.”

Gitifu Rusanijuru, w’Akagari ka Taba.

Bamwe mu bagize Isibo yo gukunda Igihugu baganiriye n’intyoza.com bahuriza ku kuvuga ko ubu bumwe n’ubufatanye bwatumye besa imihigo itandukanye bari barahigiye imbere y’ubuyobozi no hagati yabo ubwabo. Bavuga ko ukuboko kumwe kudakoma amashyi, ko katazanigera kica inzara, ko kandi iyo uri wenyine ntaho wigeza mu kwiyubaka no kubaka umuryango n’igihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →