Kamonyi: Umuganga w’amatungo yapfuye, harakekwa indwara ya Rift Valley Fever inamaze kwica inka 8

Mu Mirenge ya Rukoma, Nyarubaka, Kayenzi na Ngamba inka 8 zishwe n’indwara ya Rift Valley Fever mu byumweru bitatu bishize izisaga 10 zikurikiranwa n’abavuzi b’amatungo. Umuvuzi w’amatungo ( Veterineri) mu Murenge wa Ngamba kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nyakanga 2018 yaguye mu bitaro bya CHUK, harakekwa ko yaba yazize iyi ndwara.

Umuganga w’amatungo wo Murenge wa Ngamba yaguye mu bitaro bya Kaminuza nkuru y’u Rwanda bya Kigali-CHUK kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nyakanga 2018, harakekwa ko yaba yazize Indwara ya Rift Valley Fever. Iyi ndwara, imaze guhitana inka umunani ( imibare itangazwa n’ubuyobozi), izisaga icumi zakurikiranywe n’abaganga b’amatungo mu Mirenge ya Rukoma, Nyarubaka, Ngamba na Kayenzi.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com, bakeka ko uyu muganga w’amatungo muri Ngamba yaba yazize indwara ya Rift Valley Fever imaze iminsi yibasiye inka. Zimwe zarapfuye, ziratwikwa ziranahambwa, izisaga icumi zikaba zigikurikiranwa. Bavuga ko ibimenyetso uyu muganga yagaragaje ntaho bitaniye n’ibyafashe inka zabo.

Umuganga(Veterineri) w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko nubwo hari abavuga ko uyu muganga yaba yahitanywe n’ubu burwayi, ko we atabihamya cyane ko ku makuru afite ngo nta bizami bya Rift Valley bakoreye uyu nyakwigendera.

Yagize ati” Yenda kwa muganga nibo babikomfirima( babihamya), ariko no kwa muganga nta test ( ikizami) ya Rift Valley bigeze bakora mu makuru mfite, kandi burya indwara nyinshi zigira ibimenyetso bijya gusa.”

Obed Niyobugingo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yagize ati “ Veterineri yaguye muri CHUK, baravuga ko urupfu rwe hari aho ruhuriye n’indwara ya Rift Valley ariko ntabwo twabihamya, yapfuye agaragaza nka byabimenyetso n’ubundi ziriya nka zipfa zagaragazaga.”

Ikigo cy’Igihugu gifite ubuvuzi bw’amatungo mu nshingano zacyo-RAB, nyuma yo gutwara amaraso ya zimwe mu nka zapfuye n’izari zikirwaye kikajya kuyapima, ibisubizo cyahaye Akarere ka kamonyi bihamya ko izi nka zibasiwe n’indwara ya Rift Valley Fever nkuko umuganga w’amatungo mu Karere yabitangaje.

Muganga w’amatungo mu Karere ka Kamonyi yatangaje ko ingamba zo gukumira iyi ndwara zafashwe. Zirimo; Guhagarika urujya n’uruza rw’amatungo mu Karere, Gukingira amatungo yose no kuba hahagaritswe icuruzwa ry’inyama cyane mu Mirenge yagaragayemo iyi ndwara ya Rift Valley Fever, Gutera umuti wica imibu.

Tugendeye ku byagaragajwe n’ubushakashatsi bwatangajwe n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima-WHO ( World Health Organization), Rift valley fever ni indwara ifata amatungo ikaba ari virusi iterwa n’umubu cyangwa amasazi arya aya matungo. Iyo ifashe amatungo, irangwa n’ibimenyetso twavuze hejuru.  Iyi ndwara kandi ishobora no kufata abantu, ni indwara yica iyo idakurikiranywe vuba ngo ivurwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →