Amajyepfo: Indwara y’Ubuganga ( Rift Valley Fever) nyuma yo kwica inka 13 muri Kamonyi yavugutiwe umuti

Indwara y’Ubuganga (Rift Valley Fever ) mu Ntara y’Amajyepfo yagaragaye mu nka zisaga 50. Yibasiye cyane Akarere ka kamonyi aho yishe 13, inka 27 zikaramburura. Yagaragaye kandi mu karere ka Muhanga na Nyanza. Inzego zitandukanye zirangajwe imbere n’ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworizi-RAB zahuriye mu nama mu Karere ka Kamonyi tariki 5 Nyakanga 2018 hafatwa ingamba zo kuyirwanya.

Indwara y’Ubuganga ( Rift Valley Fever) yagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko ikibasira Akarere ka Kamonyi aho yishe inka 13 naho 27 zikaramburura, yahagurukije inzego zitandukanye zituruka mu turere umunani tugize intara y’amajyepfo barangajwe imbere n’ikigo cy’igihugu  kigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB. Hafashwe ingamba zo gukumira no kurwanya iyi ndwara.

Zimwe mu ngamba zafatiwe muri iyi nama zirimo; Kurinda abaturage kwanduzwa n’amatungo, Gushyiraho itsinda muri buri Karere, Gushyiraho Urupango rusange, Gukangurira abaturage kutarya inyama z’inka zipfushije cyangwa zagaragaje ibimenyetso by’uburwayi, Gufuherera umuti wica uburondwe n’imibu, Gukura amasoko y’inka aho yegereye ibishanga, Gutanga imiti y’ibanze no gukingira, Guhana amakuru, Gukora ubukangurambaga mu baturage, guhagarika urujya n’uruza rw’amatungo n’ibindi.

Dr Solange Uwituze, umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB, atangaza ko iyi ndwara bayihagurukiye, ko kandi hari inkingo zihagije ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gukumira iyi ndwara aho itaragera no kuyirwanya aho yagaragaye bahereye cyane mu bice bishobora kwibasirwa kurusha ibindi ( Risk Zone).

Dr Solange Uwituze – RAB

Agira ati “ Dufite inkingo zihagije, twarebye Imirenge yose iherera cyane ku bishanga no ku ruzi rwa Nyabarongo, uruzi rw’Akanyaru ndetse cyane ibishanga bihizemo umuceri.”

Akomeza agira ati “ icyo nabwira aborozi cyambere ni ukubamara ubwoba kuko iriya ndwara iririndwa bigakunda, itungo iyo rifashwe rishobora kuvurwa rigakira. Turabasaba gutangira amakuru ku gihe ku gira ngo abaganga bacu( ba Veterineri) bahagerere ku gihe.”

Muri iyi nama, buri Karere kahawe itsinda riri hagati y’abantu 12 na 18 ryiganjemo abaveterineri b’Imirenge, Akarere hamwe n’abakozi ba RAB. Intego y’aya matsinda ikaba ari; Gukora ubukangurambaga kuborozi n’abaturage muri rusange kugira ngo bamenye iyi ndwara uko yandura n’uko bayirinda, Bagiye gukingira inka, ihene n’intama, Kuvura inka zirwaye hanyuma kandi Bafuherere imiti yica uburondwe n’imibu.

Mu gihe haganirwaga kuri iyi ndwara hakanafatwa ingamba zo kuyikumira no kuyirwanya ariko hakibandwa ahari imigezi, inzuzi n’ibishanga ngo kuko ariko hibasirwa cyane, bamwe mu baganga b’amatungo bagaragaje ko hari n’aho aya matungo yarwaye iyi ndwara ndetse agapfa atari ahegereye ahavuzwe.

Dr Isidole Gafarasi, umuyobozi wa Serivise z’ubuvuzi atangaza ko ingamba zafashwe zirimo Gufuhera imiti yica uburondwe n’imibu no gukingira ni zikomeza uko ziri nta kibazo kizaba. Atangaza ko mu Karere ka Kamonyi honyine inka zisaga 50 zagaragaje ibimenyetso by’indwara y’Ubuganga( ( Rift Valley Fever).

Dr Gafarasi, akomeza avuga ko mu Rwanda hari ubwoko umunani bw’imibu ikwirakwiza Virusi y’iyi ndwara, avuga ko atari ubwambere iyi ndwara igera mu Rwanda ko gusa ubu yaje ifite ubukana, ko kandi aho yageze itahava, ari nayo mpamvu hakwiye ingamba zihamye zigamije kuyikumira no kuyirwanya.

Muri iyi nama kandi, Guverineri Mureshyankwano Mari Rose w’intara y’Amajyepfo utarayitinzemo kubera indi mirimo, yatangarije intyoza.com ko iyi nama n’ingamba ziyifatirwamo zizafasha cyane iyi ntara mu gukumira iyi ndwara aho itaragera ndetse no kuyirwanya aho yagaragaye.

Abayobozi batandukanye.

Tugendeye ku byagaragajwe n’ubushakashatsi bwatangajwe n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima-WHO ( World Health Organization), Rift valley fever ni indwara ifata amatungo ikaba ari virusi iterwa n’umubu cyangwa amasazi arya aya matungo. Iyo ifashe amatungo, irangwa n’ibimenyetso birimo; Umuriro, kutarya, guhitisha amaraso mu bice bimwe nko mu kanwa, mu mazuru no mu kabuno.  Iyi ndwara kandi ishobora no kufata abantu. Ni indwara yica iyo idakurikiranywe vuba ngo ivurwe, kubantu nta muti nta n’urukingo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →