Kabarondo: Barishimira ko ubutabera bw’Ubufaransa bwumvise akababaro kabo

Abaturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Kabarondo 1994, barishimira ko Urukiko rw’ubujurire mu gihugu cy’Ubufaransa rwemeje igihano cyo gufungwa burundu cyari cyarahawe Barahira na Ngenzi bayoboraga Kabarondo mbere no mu gihe cya Jenoside.

Urukiko rwa rubanda ruburanisha imanza zikomeye (cour d’assises d’appel) taliki ya 6 Nyakanga 2018 rwahamije Ngenzi Octavien na Tito Barahira icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, rutegeka ko bafungwa burundu kubera ibyo byaha bakoreye mu cyahoze ari Komini Kabarondo bombi bahoze bayobora.

Ibi byaha bahamijwe babikoreye mu duce dutandukanye twa Kabarondo, ariko cyane cyane kuri Kiliziya ya Kabarondo, kuri IGA no ku kigo nderabuzima cya Kabarondo aho muri utwo duce dutatu twegeranye hiciwe abatutsi basaga ibihumbi bibiri ku wa 13 Mata 1994.

Abaturage barokokeye i Kabarondo barishimira imyanzuro y’Urukiko, bakavuga ko by’umwihariko bishimira intambwe yatewe n’Ubutabera bw’Ubufaransa mu guha agaciro uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko by’umwihariko n’akaga abaturage ba Kabarondo batewe na Ngenzi na Barahira.

Mzee Higiro wiciwe umugore n’abana batanu baguye ku Kilizi ya Kabarondo, avuga ko kuba bariya bagabo bombi bahawe igihano kinini kiriho ari ibyo kwishimira.

Agira ati “Byibura ubutabera bw’Ubufaransa bukoze icyo bwasabwaga gukora kuko nta kindi gihano gisumbyeho twategereza, cyakora nk’uko bakoreye ibyaha hano (Kabarondo) bagakwiye byibura kuba baza kurangiriza igihano cyabo mu Rwanda”.

Kidamage Hélène we avuga ko impungenge bari bafitiye ubutabera bw’Ubufaransa zatumaga ububabare abarokokeye Kabarondo bagize burushaho kwiyongera.

Ati “Mu by’ukuri twari dufite impungenge ku butabera bw’Ubufaransa. Twumvaga ko bazabarekura nk’uko n’abandi twumva barekurwa hirya no hino. Urebye ububabare twagize twumva iki gihano cyari ngombwa rwose”.

Kidamage, ibi abihurizaho n’uwitwa Ndizeye Justin, uvuga ko igihano nka kiriya akibonamo gusubiza agaciro Abatutsi bishwe mu Rwanda. Ati “Ni umwanzuro wanshimishije. Kuba Urukiko rwo mu Bufaransa rwongeye kwemeza kiriya gihano, ni intambwe ko baha agaciro Abatutsi biciwe aha”.

Undi mukecuru wemeza ko yasimbutse urupfu kabiri ku kiliziya ndetse no ku kigo nderabuzima cya Kabarondo bikaba byaramuviriyemo ubumuga, agira ati “Ubufaransa bwabafashe bukabafunga bwarakoze kuko bahekuye u Rwanda”. Uyu mukecuru, mu mivugire ye impungenge ziracyari zose ku mikorere y’ubutabera. Ati “Ikibazo ni uko ejobundi bazasaba imbabazi tukumva ngo barekuwe”.

Urubanza rwa Ngenzi na Barahira rubaye urubanza rwa kabiri rurebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ruciwe n’ubutabera bw’Ubufaransa nyuma y’urwa Kapitene Pascal Simbikangwa wakatiwe igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu.

Gérard M. MANZI

Umwanditsi

Learn More →