Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB rwafashe imiti y’agaciro ka Miliyoni 25 yagize uruhare mu kwica inka

Farumasi 52 zakorewemo igenzura, 18 murizo zabonywemo imiti itemewe aho bikekwa ko yanagize uruhare mu kwica inka 26 mu Karere ka Gatsibo. Gupfa kw’inka no kurwara kumaze iminsi kwitirirwa gusa indwara y’Ubuganga( Rift Valley Fever ngo siyo yonyine kuko hajemo n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’iyi miti itagakwiye kuba yarakoreshejwe. Imiti y’agaciro ka Miliyoni 25 z’u Rwanda niyo yafashwe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Nyakanga 2018, urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB ku kicaro cyarwo ruri kumwe n’Ikigo cy’Igihugu kita ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB, batangaje ko imiti y’agaciro ka Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda yafatiwe muri Farumasi 18 muri 52 zasatswe. Iyi miti, bikekwa ko yagize uruhare mu rupfu rutunguranye rw’Inka 26 mu Karere ka Gatsibo.

Peter Karake, umuyobozi mukuru mu ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bisanzwe n’ibishingiye ku iterabwoba mu bugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB, yagize ati “ Nyuma y’impfu zagaragaye mu matungo, twabaha urugero mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo aho inka zigera kuri 26 zapfuye mu buryo butunguranye, byaje kugaragara ko byaturutse ku miti y’amatungo imwe yakoreshejwe itemewe cyangwa se itujuje ubuziranenge.”

Akomeza ati “ Dushingiye ku mabwirizwa yatanzwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kimwe n’urwego rwa RAB na MINISANTE ( Minisiteri y’ubuzima), twakoze igikorwa cyo gushakisha iyo miti no kuyikura ku masoko kuko imwe n’imwe yinjiye mu gihugu ku buryo bwa magendu.”

Imwe mu miti yafashwe na RIB ifatanije na RAB.

Karake, atangaza ko iki gikorwa cyakorewe mu Turere 9 aritwo; Nyarugenge, Nyanza, Ruhango, Huye, Nyagatare, gatsibo, Kayonza, Rusizi na Nyamasheke.  Ko hafashwe imiti ibujijwe, cyangwa se yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu igera ku bwoko butandatu.

Muri iri genzura, ngo hasatswe farumasi zigera kuri 52, iyi miti yagaragaye muri Farumasi 18, hafunzwe Farumasi enye, Eshatu muri Kigali n’imwe mu karere ka Huye. Abantu batatu barafunzwe muri iki gikorwa cyo gufata iyi miti itemewe.

Peter Karake-RIB ibumoso, Rukundo Jean Claude -RAB iburyo.

Dr Rukundo Jean Claude umukozi mu ishami ry’ubugenzuzi mu kigo cya RAB yagize ati” Iki gikorwa cyakozwe hagati ya tariki 3 – Nyakanga 2018,  twari tumaze iminsi tubona impfu z’inka zidasobanutse, zitajyanye n’ibyo dusanzwe tumenyereye, bituma dukeka ko hari ikintu kidasanzwe cyabaye. Twasuzumye niba koko imiti ikoreshwa mu kuvura amatungo ikora nk’uko bikwiye.”

Akomeza ati” Inyinshi mu mpfu twagiye tubona ni impfu zishobora kurindwa igihe hakoreshejwe imiti yabugenewe mu kwirinda izo ndwara. Mu bugenzuzi twakoze, bwakurikiraga ikibazo cy’impfu zari zagaragaye mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo, Akagari ka Rwikiniro, Umudugudu wa Ndama ya mbere, hapfuye inka nyinshi biturutse ku miti yakoreshejwe mu kwica uburondwe, hakoreshejwe uruvange rw’imiti, hagati y’umuti usanzwe ukoreshwa mu kurwanya uburondwe bawuvanga n’umuti ukoreshwa mu buhinzi ndetse n’umuti wari waranataye igihe, byavuyemo uburozi bwateye urupfu rw’inka zagiye zigaragara.”

Akomeza avuga ko mu gikorwa cyakozwe hari ahasanzwe imiti y’imyiganano, iyo usanga ibyanditse inyuma n’ibiri imbere nk’umuti bidahura, habonywe imiti yarengeje igihe, Imiti yagaragaye kandi iri ku rutonde rw’imiti itemewe gucuruzwa mu Rwanda n’ibindi.

Rukundo-RAB yasobanuriraga abanyamakuru zimwe mu ngaruka z’iyi miti.

Ku ngaruka ziterwa n’iyi miti, Dr Rukondo agira ati “ Iyambere inakarishye ni Urupfu rw’amatungo, kugira ingaruka zirenze izibazwa ku matungo, abantu cyangwa se ku binyabuzima rusange. Iyo ufashe umuti nk’uyu ukawuha itungo nyuma y’igihe gito cyane ibikomoka kuri rya tungo biba birimo wa muti, niba ari amata ukayanywa urumva ko ni ikibazo ku buzima rusange.”

Karake, Umuyobozi mukuru mu bugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB atangaza ko ibihano ku bakora ibi byaha bijyanye n’icyuruzwa n’ikoreshwa ry’iyi miti yavuzwe biri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri y’igifungo cyangwa se ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni imwe kugera kuri eshanu.

Ubuyobozi bukuru bwa RIB bwatangaje kandi ko bushimira cyane abaturage babufashije muri iki gikorwa batanga amakuru, burakangurira kandi buri wese kumenya ko gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa nk’ibi n’ibindi bibi bituma hakumirwa hakanarwanywa ibyaha. RIB, ivuga kandi ko ubuzima bw’abantu, Umutekano wabo kimwe n’amatungo buri wese ngo akwiye kubigira ibye akumva ko uruhare rwe rukenewe mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →