Kamonyi-Kigembe: Umugore yatemye umugabo akoresheje umupanga ahunze afatwa atarenze umutaru

Kuri uyu mugoroba wa tariki 12 Nyakanga 2018 mu Murenge wa gacurabwenge, Akagari kigembe ho mu Mudugudu wa Mushimba umugore yatemye umugabo we akoresheje umupanga. Amaze kumutema, umugabo yatatse atabaza umugore akizwa n’amaguru. Binyuze mu guhanahana amakuru n’abaturage, uyu mugore bamushatse baramufata.

Ahagana ku I saa moya n’iminota 30 z’uyu mugoroba wa tariki 12 Nyakanga 2018  nibwo umugore witwa Mujawimana Clementine, akoresheje umuhoro atemye umugabo we witwa Twagirayezu Feredariko, batuye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe ho mu Mudugudu wa Mushimba hafi n’ahazwi nko kubakoreya.

Umwe mu baturage muri uyu Mudugudu wa Mushimba yabwiye intyoza.com ati “ Amakuru ni uko kumanywa bari bagiranye ibintu by’amakimbirane no kuvugana nabi, umugabo aragenda nk’ubihuze wenda avuga ngo araza gusanga umugore yacururutse, mu gutaha abanza kwanga kumukingurira, amukinguriye amutemeye mu muryango. Yamutemye neza hejuru ya nyiramivumbi umuhoro urinjira.”

Uyu muturage avuga ko umugabo yatatse atabaza umugore nawe agahita asohoka agenda ahunga. Avuga ko bahise bihutira kujyana uyu mugabo kwa muganga I Musambira kuko ngo yavaga cyane mu gihe abandi basigaye bashakisha uyu mugore.

Nshimiyimana Alphonse, SEDO w’Akagari ka Kigembe ku murongo wa Terefone ngendanwa yahamije iby’aya makuru. Yagize ati “ Yatemye umugabo ariko yahise yirukanka, gusa aya masaha tuvugana bamaze kumufata.”

Nshimiyimana akomeza avuga ko uyu muryango n’ubundi ngo wari usanzwe ukunda kugirana amakimbirane aho ngo kenshi wasanganga banyoye inzoga. Avuga ko umugabo atabashije kugira icyo avuga kuko ubuzima bwe butamushobozaga kuvuga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →